Friday, November 1, 2024
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Icyo u Rwanda rwiteze mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ingufu

U Rwanda rwiteguye kwakira inama ikomeye yiga ku iterambere ry’ingufu muri Afurika, ijyanye n’imurikabikorwa  ry’ibikoresho nkenerwa mu guteza imbere urwego rw’ingufu. Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kubyaza umusaruro ufatika iyi nama yitezwe guhuriza hamwe abasaga 3000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, uhereye ku bunararibonye ukageza ku madovize azinjizwa.

Iyi nama izahuriza hamwe abagura n’abagurisha ibirebana n’ingufu bose baturutse mu mpande enye z’Afurika, intego ikaba ari iyo gufasha Afurika gushyigikira no gushyira mu ngiro ibyo yiyemeje mu Nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (COP27).

Ni urubuga rwagutse ruzafasha abafatanyabikorwa mu guteza imbere urwego rw’ingufu kongera urugero rw’inkunga mpuzamahanga babona ndetse no koroshya uburyo bwo kugera ku ngufu zigezweho, zihendutse kandi ziramba ku mugabane w’Afurika.

Ni mukiganiro n’abanyamakuru gitegura iyo nama y’iminsi itatu izajyanirana n’imurikabikorwa ryo ku rwego mpuzamahanga, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Mugiraneza Jean Bosco, yavuze ko guteranira hamwe kw’abazitabira ari amahirwe atangaje ku Rwanda kuko hazabaho gusangira ubunararibonye mu gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ingufu. Yagize ati: “Iyo abantu bahuriye hamwe nk’ukunguku bakaganira uko bagiye bashakira ibisubizo ibyuho bafite, abantu bagenda bigira ku bandi bunguka ubumenyi bakagenda bahuza ibitekerezo. Iyo abantu bashyize hamwe, iyo abantu baganiriye bagenda babona ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.”

Yashimangiye ko ari amahirwe akomeye kuba iyi nama izahuriramo abahagarariye inganda zikora ibikoresho by’ingufu,imashini zifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku bantu, ababicuruza bazaba bahari , Minisitiri, abahagarariye ibigo by’ingufu z’amashanyarazi, bahagarariye ibigo bigenzura iby’ingufu, abahanga mu bushakashatsi baturutse muri za Kaminuza no mu bindi bigo by’ubushakashatsi, za banki zitanga inguzanyo n’abandi. Ati: “Hazaba hari abantu b’ingeri zitandukanye kandi bafite ubuhanga butandukanye bafite ibyo bakoze, bafite ibyo bakora, bashobora no guhuza imikoranire bakagenda bungurana ibitekerezo. Nko muri ririya murikabikorwa hari abantu baba bafite ibikoresho ukabaza aho bikorerwa, kandi ayo makuru yose akagenda amenyekana kubera abantu bahuriye hamwe.”

Mugiraneza yakomeje avuga ko ari amahirwe yo kurushaho kwerekana ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira inama n’amahuriro mpuzamahanga ikomeye ku Isi. Yavuze kandi ko abantu bazaza muri iyi nama, hari amafaranga bazasigira igihugu, asaba abaturarwanda gutangira kugenzura uko biteguye gukora ibikorwa bituma abo bashyitsi bakururwa n’ibyiza by’u Rwanda bagasiga amadovize menshi.

Ade Yesufu, Umuyobozi w’Imurikabikorwa mu Kigo Informa Markets gitegura Inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’ingufu n’ibikorwa biyiherekeza, yashimangiye ko iyi nama iri mu za mbere zishimangira ukwiyemeza kw’Abanyafurika ko gushaka ibisubizo bibabereye batageretsweho n’abandi. Yagize ati: “Inama zireba Afurika zose zigomba kubera ku mugabane. Ntidukwiye kuba tuganirira ibibazo by’Afurika i Burayi, aho si iwacu. Dukoresha amafaranga menshi tujya i Burayi, ahubwo ibibazo by’Afurika bikwiye gukemurwa n’Abanyafurika, bikemuwe n’Abanyafurika.”

Iyi nama iteganyijwe kubera ikigali  guhera tariki ya 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2024.  imibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Ngufu igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2021, 43% by’Abanyafurika ni ukuvuga abantu basaga miliyoni 600 batagera ku ngufu z’amashanyarazi, aho miliyoni 590 muri bo babarizwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayi bwa Sahara.

Banki y’Isi ishimangira ko buri mwaka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iba ikeneye nibura miliyari 20 z’amadolari y’Amerika mu kuziba ibyuho biri mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi. Muri iyo ngengo y’imari ikenerwa harimo miliyari 10 z’amadolari y’Amerika zikenerwa gusa n’Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati. Gusa binavugwa ko ibihugu byinshi by’Afurika byishingikiriza ku biro bya Leta mu guteza imbere urwego rw’ingufu, hakaba hagikenewe ubwiyongere bw’abikorera mu guteza imbere uru rwego.

Popular Articles