Saturday, January 18, 2025
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Abaganga b’amatungo  bavuga ko amatungo agomba kurindwa gutwarwa nabi

Bamwe mu baganga ba matungo bavuga ko amatungo agomba kubaho abungwabungwa mugutwarwa neza kugira atange inyama zuzuje ubuziranenge hirindwa kuyabuza uburenganzira bwayo.

Umuhire Odile na Ndikumana Bonaventure na baganga bamatungo bagaragaza uruhare rwabo mugushishikariza abaturage kwita ku matungo

Ati tubatoza ko amatungo agomba kurindwa inzara, inyota birimo no kurindwa umuhangayiko akabungwabungwa muri rusange.

Agaragaza ko harabayatwara nabi batari bamenya uko atwarwa ariko ngo itegeko rihana umuntu utwaye amatungo nabi rirahari kandi koko ngo kuyatwara nabi nikibazo kijyanye na Stress bigatuma turya inyama zidafite Qualite bitewe nuwo muhangayiko.

Akomeza avuga ko amatungo ari ikintu kitavuga ariko gifite uburenganzira bwo kubona ibyo kurya nibyo kunywa ku gihe.

Ati dutoza aborozi kujya bashyira amazi mu biraro by’amatungo igihe amatungo ashakiye amazi akabasha kuyabona muburyo buyoroheye ngo kuko atabasha kubwira nyirayo ko afite inyota.

Amatungo soundofafrica rwanda
ifoto: Inkoko zitwawe nabi @soundofafrica

Umunyamabanga muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Olivie Kamana avuga ko aborozi bakwiye kubaho batabangamiranye na matungo.

Ati dukwiye kurebera hamwe uburyo twese tugomba gufata ingamba mukureberahamwe kugira ikibangamira ikindi mubijyanye namatungo n’abantu kuruyu mugabane wa Africa ndetse no ku mugabane wisi muri rusange aho avuga ko uhereye mugihugu cyacu ngo iyo tubungabunze neza amatungo yacu abaho yisanzuye.

Ati iyo amatungo uyarinze indwara bituma agirira akamaro banyirayo bakabagira umusaruro ibiyakomokaho byiyongereye bigatuma nubukungu bw’igihugu bwiyongera.

Akomeza agaragaza ko kubungabunga imibereho ya matungo arukubungabunga ibikorwa byayo no kugira umusaruro wibiyakomokaho muri rusange.

Ati bishatse kuvuga ko umubare wabantu urongera ari nako tugomba kugira ingufu mukuyabonera ibiyatunga yaba ibikomoka ku buhinzi cg ibikomoka ku matungo

Ati hano turavuga ibikomoka ku matungo ko tugomba gukoresha uburyo bwose bushoboka bikiyongera.

Tugomba kuyorora ari meshi ariko kuyorora ari meshi ntibivuze kuyabuza uburenganzira bwayo bw’ibanze.

Ati uburenganzira bwayo bw’ibanze nukuvugako amatungo agomba kujyira aho ahumekera hahagije akanagira uburyo yabona aho kugendera hahagije ndetse akanahabwa ibiyatunga ndetse akanahabwa n’ubuvuzi.

Ibi biravugwa mu gihe hirya no hino mu gihugu bigaragara ko abacuruzi b’amatungo bayatwara nabi, bayajyana ku masoko n’amabagiro atandukanye.

Uku gutwara nabi amatungo bigaragara ku modoka zitwara Inka aho bagenda baziziritse amahembe n’amazuru.

Hari n’abazirika ihene cyangwa  ku igare cyangwa kuri moto ndetse n’inkoko zigenda zicuramye ku igare bibangamira uburenganzira bw’amatungo.

Popular Articles