Saturday, January 18, 2025
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Gukora kinyamwuga bizagendana nibigezweho

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative mu Rwanda (RCA), Dr Patrice Mugenzi yavuze ko gukora kinyamwuga bazagendana nibigezweho bitewe naho isi igeze bakoresha ikoranabuhanga harimo gukoresha cashless harimo Yuko ibikorwa by’amakoperative byandikwa muri za mudasobwa.

Dr Patrice Mugenzi
Ati” abakozi bamakoperative bazarushaho kuba abanyamwuga binatworohereze no mu kazi ko kuyagenzura ndetse no kuyagira inama mw’iterambere ryayo.”

Dr Patrice Mugenzi

Dr Patrice Mugenzi yakomeje avuga ko hari ibibazo bitandukanye mu makoperative harimo no gucunga nabi umutungo w’amakoperative.

Yagize ati” Icyambere cyakozwe nukuvugurura imikorere igenga amakoperative, Koperative ntikiri ibyo kureba kuruhande rwimiyoborere myiza gusa n’ubukungu”.

Ati” Ubukungu bugomba gusigasirwa aho mwitegeko harimo gufatirwa ibyemezo babandi banyereza umutungo w’amakoperative”.

Yakomeje avuga ko mwitegeko rishya ry’amakoperative harimo Yuko abayobora amakoperative bagomba kumenyekanisha imitungo yabo ntibabe abo kwigwizaho umutungo.

Ati” Umutungo ugomba kubanza ukamenyekana ndetse ukazanagenzurwa kugira ngo turebe niba umutungo wabo utaravuye mu mutungo wa Koperative,icyo nimwe mungamba zafashwe kugira tugenzure uko umutungo wabayobora amakoperative wiyongera”.

Yakomeje avugako mw’iryo tegeko hakajijwe ibihano haba abayobozi b’amakoperative nabacungamutungo ibyo bihano nibashobora kubikurikiza zimwe mumbogamizi bafite zizagabanuka.

Nyirandimubanzi Jacqueline ubarizwa muri Koperative abakunda kawa Rushashi, ikorera mu Karere ka Gakenke yavuze ko bishyize hamwe.
Ati” Twishyize hamwe kugira ngo Koperative yacu itere imbere kandi twabigezeho ndetse mu mwaka wa 2024 nibwo twabonye ubuzima gatozi, ubu twemerewe n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko bafite abanyamuryango ibihumbi ijana na cumi n’umwe, bagizwe n’abagabo n’abagore.
Ati” haraho twavuye hari naho twageze, ubu ibi byose turabishimira imiyoborere myiza kubera ko iterambere riragaragara ku banyamuryango bacu bose.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice umushyitsi mukuru yashimiye uruhare rw’amakoperative mu guteza imbere Igihugu.

Mugabo wagahunde Maurice Gouverneur w’amajyaruguru

Mugabo wagahunde Maurice Gouverneur w’amajyaruguru
Ati: ” dushimire uruhare rwanyu nk’abagize amakoperative atandukanye ndetse mugira n’uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu; hari ibibazo bikigaragara bijyanye no kubura amasoko y’umusaruro, inyerezwa ry’umutungo, ibi bibazo byose bikwiye gushakirwa umuti urambye ubundi mugakomeza kugira umuco wo gukorera hamwe mu makoperative. Ikindi abanyamuryango bakwiye kumenya imikorere ya koperative uburyo yunguka, byose bakaba babizi, ibibazo iyo bibonetse natwe nk’ubuyobozi tubaba hafi kugira ngo bikemuke.”

Umunsi mpuzamahanga ni umunsi ngaruka mwaka watangiye kwizihizwa mumwaka wi 1995 wemejwe n’umuryango wabibumbye.

Uyumunsi wizihizwa kurwego rwisi ku tariki 6 Nyakanga burimwaka, ariko mu Rwanda ukaba warahiswemo kwizihizwa tariki ya 11Ukwakira buri mwaka ngo kuko bahisemo kuwizihiza kwiyi tariki bitewe nuko mwiyo minsi hari ibindi bikorwa barimo.

Uyumunsi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2005, ukaba wizihijwe kuncuro ya 19.

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa amakoperative arenga ibihumbi icumi yibumbiyemo abanyamuryango barenga miliyoni eshanu.

Popular Articles