Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bahahira mu ma sashe no muri za envelope z’inkora ibiribwa bitandukanye n’ibishyimbo bihiye benshi bakunze kwita ngo ni “Me 2 You”, bavuga ko umwanda urimo ushobora kuba inkomo y’indwara nyinshi ziterwa n’umwanda.
Ninyuma yaho Voice of africa Radio iganiriye nabaturage batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali ariko batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara, bavuga ko uburyo bapfunyikirwamo ibyo bahashye bishobora kuzabakururira indwara nyinshi.
Umwe yagize ati “mu maduka asanzwe dufite ikibazo, usanga bafashe impapuro zanditsweho bakazikoramo ibyo bapfunyikiramo abantu nk’ifu, amandazi n’ibindi byo kurya. Bigaragara ko bishobora kumugiraho ingaruka”. Uyu muturage avuga ko izi envelope bazikoresha cole, bakagira impungenge ko umwanda n’ibyo bikoresho bazikoresha byatera indwara.
Undi muturage nawe twahaye izina Mbarubukeye yagize ati “ikibazo amvelope dukoresha usanga ari izo abantu bikoreye ugasanga abantu bakoresha amvelope ziva munganda ari bake”. Avuga ko usanga abantu bakoresha amvelope bateranyisha Kole, ati “iyo Kole iyo ugiye guhaha ibyo kurya ishobora kujya mu byo kurya bikaba byakugiraho ingaruka ku buzima”.
Uyu muturage avuga ko uburyo ziba zibitsemo butizewe, akavuga ko ngo nubwo abantu bazikunda ariko ingaruka zazo ari nyinshi, harimo nko kubika Bacteria zitera indwara.
Umushakashatsi akaba n’umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa FAO, Dr Christine Mukantwari, avuga ko indwara zishamikiye ku kudatunganya neza amafunguro zihari kandi zakwirindwa mu gihe haba hitawe ku isuku ihagije. Ati “Isuku n’isukura y’ibyo kurya ni ingenzi cyane iyo tugendereye kugabanya indwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye”. Akomeza avuga ko isuku igoma kugaragara kuva ibiribwa biva mu murima, kubitwara aho bigurirwa ndetse no kugeza bigeze mu rugo aho bigiye gutunganyirizwa bikazagera aho bigeze kw’isahani.
Dr Christine Mukantwari akomeza avuga ko kwita ku biribwa iyo bititaweho kare kuva bikiri mu murima hari igihe ibyo byose bigenda bigakora ku buziranenge bwa bya bihingwa bikazatugeraho byarangije kwangirika noneho za ngaruka ziterwa n’uko byafashwe nabi ku byerekeranye n’isuku n’isukura biragenda bigatera uburwayi burimo impiswi, kuruka, inzoka zo munda n’ubundi burwayi. Ati “izo ndwara ziterwa n’umwanda zituma n’intungamubiri wakabaye ufata utazifata uko bikwiriye”.
Abahanga bagaragaza ko indwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu aho bagaragaza ko mu Rwanda 15% ari abana bato bari munsi y’imyaka itanu. Umutwaro w’indwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye ubageraho kuri 56% kandi akaba ari bo bagwa mu mirire mibi y’ubugwingire ku kigero cya 31%