Saturday, January 18, 2025
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yifatanije n’abaturage ba Rubavu mu gutera ibiti bya Avoka

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI),Dr .Mark Cyubahiro Bagabe yifatanije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu ,Umurenge wa Rugerero muri gahunda yo gutera ibiti bya avoka kuri buri rugo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kurwanya isuri iterwa n’imvura .

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024 , mu ntara y’uburengerazuba mu Karere ka Rubavu hatangijwe Gahunda yo gutera ibiti b’itanu kuri buri rugo.n’igikorwa cy’itabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’uburengera zuba hamwe n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Mark Cyubahiro Bagabe Yasobanuye ko gutera ibiti by’imbuto bifasha kubona indyo yuzuye no kubungabunga Ibidukikije.

Yagize ati ” Ntabwo dutera ibiti byose bibonetse turatera ibiti by’imbuto kugirango tuzamure imibereho myiza mu buryo bw’imirire, murabizi ko imbuto ari ikiribwa cyongera abasirikare b’umubiri. Ikindi duteye ibiti bifata ubutaka no kurengera Ibidukikije , ibiti bya avoka n’ibiti mu byukuri bitanga amafaranga menshi cyane nagirango murabizi neza ko dufite isoko rigari cyane ari I burayi , Asia n’ahandi ariko ntabwo dufite avoka zihagije.”

Bagabe yavuzeko Kandi abakangurambaga mu by’imirire no gutera ibiti by’imbuto bagomba gusobanurira abatarasobanukirwa akamaro kabyo.

Ati “Icyo tubafasha n’ukubakangura uko bakwiye kwita kubana babo ariko noneho harimo abadafite ubushobozi n’ukubafasha kugirango ngo tujyanemo bumveko bafite ubushobozi tubafashe kubugeraho nta mpamvu yo kumva ko abanyarwanda bafite igwingira kandi bafite ibishyimbo bafite ikivu hariya ibyo bigaruka kuri twebwe bashinzwe ubukangurambaga , Abanyarwanda tugomba kubafasha bakumvako ibibatunga bihari .”

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe yibukijeko ibi bikorwa byose dukora bigomba kuba hagati harimo urubyiruko n’abategarugori kuko urubyiruko rugera kuri 30% mu bize ubuhinzi n’ubworozi bashaka akazi . Ati” turifuzako mu bikorwa byose dukora hazamo impinduka niba habayeho guhinga habeho no gushaka isoko noneho urubyiruko turushyire muri ya mirimo irufitiye akamaro bityo duhange imirimo ifitiye urubyiruko akamaro.”

Bunani Claudine ni umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti bya avoka yavuzeko yishimiye igikorwa cyakorewe mu Karere kabo kuko bizabafasha kubona imbuto zo kugaburira abana babo.

Ati “ibiti by’imbuto n’ibyiza cyane kuko bituma abana batarwara Kandi natwe tukabona amafaranga yo kudufasha gukora ibindi bikorwa , tugiye Gushyira imbaraga mu gutera ibiti by’imbuto Kandi dushihsikarize n’abana bacu bari kubyiruko kubitera .”

Iki igikorwa cyo gutera ibiti b’itanu muri buri rugo cyaranzwe na none no gutanga Isambaza ku babyeyi bafite abana bato zo kubafasha gukomeza kuzamura imikurire y’abana babo.

Kugeza ubu mu karere ka Rubavu hatewe ibiti ibihumbi 5400 muri byo ibiti bya avoka ibihumbi 18000 byatewe mu ngo no mu byanya byahariwe guterwamo imbuto ibindi biti ibihumbi 3600 bizaterwa mu bigo by’amashuri biherereye mu murenge ya Gisenyi, Rugerero, nyakiriba , Nyamyumba na Rubavu.

Popular Articles