Saturday, January 18, 2025
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti Miliyoni 65

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko muri uyu mwaka hagiye guterwa ibiti miliyoni 65
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko muri uyu mwaka hagiye guterwa ibiti miliyoni 65 hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Dr. Valentine Uwamariya, Minister of Environment

Ibi byatangajwe ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, iyi Minisiteri ifatanyije n’ Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund ,Tubura, bishimiraga ibiti Miliyoni 100 byatewe n’iki kigo mu myaka irindwi ishize , ahantu hatandukanye mu gihugu.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko nka Minisiteri ashima ubufatanye buri hagati y’iyi Minisiteri n’uyu mushinga ndetse ko bizeye ko buzakomeza.

Ati “One Acre Fund ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Minisiteri y’Ibidukikije, uyu mwaka barishimira ko bamaze gutera igiti cya miliyoni 100 ariko na none tuzakomezanya.”

Dr Uwamriya avuga ko hazakorwa ubushakashatsi ku biti biterwa hagamijwe gusigasira ubutaka.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya, ariko ngo irifuza ko buri gace kose mu gihugu kugera no mu ngo z’abaturage hagomba kuba hateye ibiti.

 

Dr Valentine Uwamariya avuga ko ari intambwe ishimishije mu gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “ Urugendo igihugu cyakoze mu gutera igiti rurashimishije kuko tugeze kuri 30% ahari mashyamba ku buso bw’Igihugu, buteye amashyamba. Ariko ntabwo dushaka guhagararira aho ngaho, bisaba ko dutera n’ibindi biti. Muri iki gihe cy’imvura ( Umuhindo) twateguye ingemwe nyinshi cyane miliyoni 65 dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ngira ngo ibyo biti bigizwe n’ibiti by’ishyamba ariko harimo n’ibiti bivangwa n’imyaka,ibiti by’imbuto n’iby’imitako.”

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko bishimira kuba bamaze gutera mu Rwanda ibiti miliyoni 100 mu myaka irindwi ishize.

– Advertisement –
Yongeraho ko bishimira ko bageze kuri iyi ntambwe ndetse badashobora guhagarika gukomeza gutera igiti ko ahubwo ari umwanya mwiza wo guhamagarira abandi bafatanyabikorwa ngo bafatanye guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “ Twabikoze mu bufatanye na guverinoma , abakorera bushake ba guverinoma nibo bahaye abahinzi ibiti. Ikintu turimo gukora ni ubushakashasti ubu ngo turebe ko abagenerwabikorwa barushaho kumera neza, badakuraho ibiti bitaragera ku rugero rugomba kugeraho. “

One Acre Fund-Tubura ivuga ko muri uyu mwaka yo izatera ibiti miliyoni 25.

Popular Articles