Monday, June 15, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Gatsibo yongereye umusaruro w’amata uva kuri Litiro 45,000 ugera kuri Litiro 60000 ku Munsi mu Myaka Ibiri ishize

Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

GATSIBO – Umusaruro w’amata mu Karere ka Gatsibo wiyongereyeho litiro 15,000 ku munsi mu myaka ibiri ishize, uva kuri litiro 45,000 ugera kuri litiro 60,000 ku munsi, mu gihe aka karere gafite intego yo kugera kuri litiro 100,000 ku munsi mu myaka iri imbere.

Iri zamuka rifitanye isano n’ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga Rwanda Dairy Development Project Phase II (RDDP II), uri gufasha aborozi kongera umusaruro binyuze mu guteza imbere ubwatsi bw’amatungo no kubaha amahugurwa ku bworozi bugezweho.

Ismael Ngendahayo, umuhinzi w’ubwatsi n’imbuto zabwo wo mu Kagari ka Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, ni umwe mu bamaze kubona impinduka ziturutse ku guhinga ubwatsi bw’amatungo bugezweho.

Yagize ati: “Ku bufasha bwa RDDP II, namenye ko kwishingikiriza ku bwoko bumwe bw’ubwatsi bidashobora guha inka intungamubiri zose ikeneye. Kimwe n’abantu, inka na zo zikenera indyo yuzuye irimo intungamubiri zitanga ingufu n’izubaka umubiri.”

Ngendahayo avuga ko yatangiriye ku buso buto bwa metero 20 kuri 20, ariko ubu akaba ageze kuri hegitari ebyiri z’ubwatsi bugezweho. Avuga kandi ko mu gihembwe kimwe yinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri avuye mu kugurisha imbuto z’ubwatsi.

Yagize ati: “Ayo mafaranga nayaguzemo inka ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, andi nyashora mu guteza imbere imirima no kugura ifumbire.”

Avuga ko umusaruro w’amata wiyongereye cyane kuko mbere inka ze zatangaga litiro imwe ku munsi, mu gihe ubu hari izirenze litiro 10 ku munsi.

Yagize ati: “Mbere nazigaburiraga cyane ibiryo bitanga ingufu. Ubu mbivanga n’ubwatsi bukungahaye kuri poroteyine kandi nkubahiriza uburyo bwo kugaburira twigishijwe. Itandukaniro ni rinini cyane.”

Peter Muyambe, wororera mu Mudugudu wa Rwiminazi mu Kagari ka Nyamatete, Umurenge wa Rwimbogo, avuga ko guhinga ubwatsi bw’amatungo byahinduye cyane ubworozi bwe.

Yagize ati: “Ubwatsi bugezweho butanga umusaruro mwinshi kurusha kwishingikiriza ku rwuri gusa. Bushobora gusarurwa inshuro enye mu mwaka.”

Muyambe avuga ko mbere yo guhugurwa ku buhinzi bw’ubwatsi, inka zabo zatangaga litiro imwe cyangwa ebyiri ku munsi, ariko ubu hari izitanga litiro zigera kuri 15 ku munsi.

Yagize ati: “Mbere yo kumenya guhinga ubwatsi, inka zacu zatangaga litiro imwe cyangwa ebyiri z’amata ku munsi. Ubu hari izitanga litiro zigera kuri 15.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo mu gihe cy’izuba cyagabanyutse cyane.

Yagize ati“Kuva muri Gicurasi kugeza mu Kwakira ntitwashoboraga gukama inka zacu kuko nta bwatsi bwabaga buhari. Ubu icyo kibazo kiragenda kigabanuka kuko dufite ubwatsi buhagije bitewe n’umubare w’amatungo umuntu afite.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Leonard Sekanyange, avuga ko RDDP II iri kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubworozi bw’amata.

Yagize ati: “Umushinga wafashije abaturage bacu utanga inka za kijyambere kandi uteza imbere ihingwa ry’ubwatsi bw’amatungo.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo cyari gikomeye, ariko ko aborozi n’abatunganya imbuto z’ubwatsi bari gufashwa kongera umusaruro.

Yagize ati: “Mbere ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo cyari gikomeye. Binyuze muri RDDP II, aborozi n’abatunganya imbuto z’ubwatsi bari gufashwa guhinga ubwatsi kugira ngo haboneke ibiryo byiza by’amatungo, bityo umusaruro w’amata wiyongere.”

Akarere ka Gatsibo kamaze kugera ku musaruro wa litiro 60,000 z’amata ku munsi zivuye kuri litiro 45,000 mu myaka ibiri ishize, kakaba gafite intego yo kugera kuri litiro 100,000 ku munsi mu myaka iri imbere.

RDDP2 ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Uy’umushinga uzamara imyaka itandatu kuko watangiye gukorera mu Rwanda mumwaka wa 2024 ukazageza mu 2030, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 100.37 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 127 z’Amafaranga y’u Rwanda). Biteganijwe ko uzakorera mu utere 27 tugize Igihugu cy’uRwanda kandi ukazafasha ingo 175,000, zingana n’abaturage bagera ku 700,000.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles