Sunday, June 7, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

NCHR Yashimangiye Uruhare Rwayo mukurwanya Ingengabitekerezo Ya Jenoside

yanditswe na Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda

Bigogwe: Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko gukomeza kwibuka Jenoside no guharanira uburenganzira bwa muntu ari imwe mu nshingano zayo za buri munsi.

Ni mu gikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2026 mu Murenge wa Kanzenze, abayobozi n’abakozi ba NCHR basobanuriwe uburyo Abatutsi bari batuye muri Komine Mutura na Rwerere batangiye kwicwa n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana Juvenal mbere yo mu 1994, bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Providence Umurungi, yavuze ko NCHR izakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharanira ko ayo mateka atazongera kubaho.

Yagize ati: “Komisiyo buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zavukijwe uburenganzira ntavogerwa bwo kubaho, ikanakomeza guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho, ikanagira umwihariko wo gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agaragaza ko gusura Urwibutso rwa Bigogwe bifasha buri wese kwibuka amateka mabi igihugu cyanyuzemo kugira ngo ayigireho kandi ayigishe abakiri bato batayabayemo.

Mu kiganiro cyatangiwe muri iki gikorwa, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Gerard Mbarushimana, yibukije abacyitabiriye ko icyatije ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace ari ikigo cya gisirikare cya Bigogwe.

Yagize ati: “Kuva mu 1990 urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye izo ngirwa ngabo zitwaga Inzirabwoba zabaga mu kigo cy’abakomando cya Bigogwe, zakomeje kujya zirara mu Batutsi zikabica, abandi zikabamugaza, twe tuzi ko ingabo z’Igihugu ziba zicungira umutekano abaturage bose, izariho icyo gihe zitandukanye cyane n’izo dufite uyu munsi za RDF zaturokoye.”

Mbarushimana yakomeje avuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 1991, mu Kigo cya Gisirikare cya Bigogwe, abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe baraye barasa maze babeshya abaturage ko ari Ingabo z’Inkotanyi zabateye, bituma umunsi wakurikiyeho Abatutsi benshi bafungwa abandi baricwa.

Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana mu Bigogwe kubera ko hakomokaga abayobozi benshi bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo bari bibumbiye mu Akazu.

Abitabiriye iki gikorwa banasobanuriwe uburyo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva, wayoboraga Ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi, na Lieutenant Colonel Alphonse Nzungize, wari Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Bigogwe, bagize uruhare mu gutoza Interahamwe kwica Abatutsi ndetse no kuziha intwaro nyinshi zirimo imbunda.

Ni mu gihe NCHR ikomeje ibikorwa byo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, abayobozi bayo bagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusobanukirwa amateka yayo bikomeza kuba imwe mu nzira zo kubaka igihugu kidaha umwanya amacakubiri n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Bigogwe ruherereye mu Karere ka Rubavu, rushyinguyemo imibiri 9.041 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu zahoze ari Komini Mutura na Rwerere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles