Saturday, June 27, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 yasize amateka meza mu Karere ka Huye

Yanditswe na Julius Ndahimana,

HUYE – Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, ibitaramo ngarukamwaka bya MTN Iwacu na Muzika Festival byatangiye ku nshuro ya karindwi mu Karere ka Huye, aho byabereye muri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bikitabirwa n’abafana benshi bari baje kwihera ijisho abahanzi batandukanye bari bategerejwe kuri uru rubyiniro.

Iki gitaramo cyateguwe na MTN Rwanda ku bufatanye na East African Promoters (EAP), kikaba ari cyo gitangije urugendo rw’ibitaramo ruzakomereza mu turere twa Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Uyu mwaka, kimwe mu byaranze iri serukiramuco ni uguha umwanya abahanzi bo mu ntara kugira ngo bagaragaze impano zabo imbere y’imbaga y’abakunzi ba muzika. Igitaramo cyafunguwe na Polyvalent wo mu Karere ka Huye waririmbye kuva saa cyenda kugeza saa cyenda n’igice z’amanywa, akurikirwa na Mugara ukomoka mu Karere ka Rubavu waririmbye kuva saa kumi kugeza saa kumi n’iminota makumyabiri.

Ibi bitaramo byari biyobowe n’abashyushyarugamba MC Buryohe na MC Bianca, bakomeje gutuma abafana basusuruka mbere y’uko igiataramo gitangira ndetse na hagati mu iyakuranwa ry’abahanzi ku rubyiniro.

Symphony Band niyo yacurangiye abahanzi bose banyuze ku rubyiniro yanzikana na Amalon kuva saa kumi n’igice kugeza saa kumi n’imwe. Amaloni yaririmbye indirimbo zirimo “Delira”, “Impanga”, “Yambi”, “Impunzi”, “N’Imana” na “Byakubaho”, asoza ku ndirimbo “Single” yakoranye na Weasel Manizo wo muri Uganda.

Ross Kana yakurikiyeho hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’imwe n’igice, aririmba indirimbo zirimo “Foude Toi”, “Sesa”, “Mami” ndetse asoza kuri “Molela”. Indirimbo “Sesa” na “Molela” zatumye abafana benshi bafatanya na we kuririmba, bigaragaza ko bazizi neza.

Kivumbi King yageze ku rubyiniro saa kumi n’imwe n’igice aririmba “Hanze”, “Kiri Gute”, “Yalampaye” asoreza kuri “Wait”, indirimbo yazamuye amarangamutima y’abafana. Mu minota 30 yamaze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo eshanu mbere yo kuhava saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Marina yakurikiyeho kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice. Yaririmbye indirimbo zakunzwe zirimo “Madede”, “Do Me”, akomereza kuri “Bimpame” yahinduye isura y’igitaramo ubwo yayibyinanagaho na DJ Phil Peter bayikoranye. Yanaririmbye “Agafoto” mbere yo gusoza kuri “Paje”, indirimbo aherutse gushyira hanze.

Kenny Sol yafashe urubyiniro saa kumi n’ebyiri n’iminota 35 aririmba “Haso”, “Igitangaza”, “Joli”, “Phenomena” ndetse asoza kuri “Molomita” yakoranye na Nel Ngabo. Indirimbo “Joli” by’umwihariko yatumye abafana benshi basimbukana ibyishimo muri sitade.

Icyakora, umwe mu bahanzi bahinduye cyane isura y’igitaramo ni Bushali. Kuva saa moya kugeza saa moya n’iminota 45, yaririmbye indirimbo zirimo “Zezeze”, “Tugendane”, “Umwirabura”, “Meteresi”, “Kinyatrap” na “Ku Gasima”. Ubwo yari ku rubyiniro, abafana benshi babyinnye karahava ku buryo Sitade yose yari yuzuye ivumbi kuva atangiye kugeza asoje urubyiniro rwe.

Nyuma ye hakurikiyeho Platini P waririmbye “Icupa”, “Atansiyo”, “Urare Aharyana” ndetse asoza kuri “Mumutashye”, indirimbo zatumye abakunzi b’itsinda rya Dream Boys bongera kwibuka ibihe byiza byaryo.

David D aka Shine Boy yaririmbye kuva saa mbiri kugeza saa mbiri n’iminota 20, atanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo “Shake”, “Micro”, “Turarenze” yakoranye na Ish Kevin ndetse asoza kuri “Dede”.

Igitaramo cyasojwe na Chris Eazy wari utegerejwe na benshi. Yageze ku rubyiniro saa mbiri n’iminota 50 aririmba indirimbo zirimo “Sambolela”, “Basi Sori”, “Jugumila” n’izindi zakunzwe cyane, mbere yo gusoreza kuri “My Mind” aheruka gukorana n’umuhanzikazi ukizamuka Utah Nice. Ubwo yasozaga, abafana bari buzuye sitade bagaragaje ibyishimo bidasanzwe.

Abahanzi batandukanye berekanye ubuhanga bwabo imbere y’ibihumbi by’abakunzi ba muzika.

MTN Iwacu muzika Festival izakomereza mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, aho abakunzi bazaririmbirwa nabigeze gutwara ibihembo bya Primus guma guma Super Star.

kubera ibidasanzwe byabereye iHuye umwana byamurenze yifata ku munwa

Ababyeyi bari kumwe n’abana babo babashyize kurutugu kugira nabo bashimishe ijisho

Phil Peter yabyinishije Marina binezeza abafana

Umuhanzi Davis D uzwi nk’umwami wabana iHuye yerekanye ko ari hamwe mu hagize amajyepfo y’uRwanda

Kivumbi King nawe yerekanye ko atari agafu kivugwa rimwe

Utah nice, yaririmbanye na Chris Easy amajwi yabo arushaho gushimisha abafana

Umuhanzi Ross kana yaririmbiye abafana indirimbo Mulela barushaho kwishima

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles