Saturday, June 27, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Yugi Umukaraza wigisha kuvuza ingoma mu ishuri rya Muzika i Muhanga akurikiranyweho gusambanya ku gahato Shaddyboo

Yanditswe na Julius Ndahimana/Kigali, Rwanda,

Umuhanzi Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’ikirego cyatanzwe na Mbabazi Shadia, wamamaye nka Shaddyboo, amushinja kumusambanya ku gahato.

Amakuru y’ifatwa rya Yugi Umukaraza yemejwe n’Umuvugizi wa RIB (Rwanda Investigation Bureau), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.

Iki kibazo cyatangiye kuvugisha benshi nyuma y’uko Shaddyboo atangaje ko yasambanyijwe ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, nyuma y’uko Yugi Umukaraza yari yagiye kumusura iwe.

Nk’uko Shaddyboo yabivuze, ngo bari basanzwe baziranye ndetse bafitanye ubucuti. Avuga ko uwo mugoroba basangiye inzoga, ariko nyuma akaza kwisanga mu gitondo yambaye ubusa .

Ati” nabyutse sanga nambaye ubusa, ibintu byatumye nkeka ko nasambanyijwe mu gihe nari kumwe na Yugi dusangira inzoga

Ikirego cya Shadia cyahise cyakirwa na RIB, ndetse ahabwa ubufasha binyuze muri Isange One Stop Center nk’uko bikorwa ku bantu bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RIB iributsa abaturage ko umuntu wese ukurikiranweho icyaha aba akiri umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije. Yasabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza amakuru ashobora guca urubanza cyangwa gutesha agaciro iperereza riri gukorwa.

Yagize ati “ Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde guca imanza cyangwa amagambo ashinja uwo ari we wese (haba uwareze cyangwa uwarezwe).”

Yugi Umukaraza, asanzwe yigisha mu ishuri rya muzika rya Rwanda School of Creative Arts and Music (RSCAM), riherereye mu karere ka Muhanga.

Icyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 yo mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo urukiko ruguhamije icyo cyaha uhanishwa igifungo cy’imyaka kuva ku myaka 10 ariko itarenza imyaka 15 muri gereza n’ihazabu ya miliyoni kugeza kuri ebyiri.

Shadia wamamaye nka Shaddyboo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles