Friday, November 22, 2024
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Gufata imyanda iva mu nganda bimwe mu buryo buhamye mu kurengera ibidukikije.


Ibidukikije ni urwego rwambukiranya inzego nyinshi, kandi rugomba kwitabwaho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ibibazo byibasiye ibidukikije si ibya none byatangiye kera bityo bituma Igihugu kigenda gifata ibyemezo byo kubungabunga ibidukikije.

Ubwo twasuraga zimwe mu nganda zimo urwa Muhondo coffee Campany Ltd rutonora kawa rukanayitunganya mu Akarere ka Gakenke mu Umurenjye wa Muhondo, mu Akagali ka Musenyi, twasanze bafite uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije harimo ubwo gufata amazi no kuyayungurura akavamo umurenda ushobora kubyara aside yakwangiza ibidukije cyane cyane ibimera, ndetse n’udusimba duto tuba mu migezi.

Ibidukikije Sidonia soundofafrica CSE REMA RWANDA NEWS Amakuru Soundofafrrica

NIYIGENA Sidonia ushinzwe ubuhinzi mu uruganda rwa Muhondo Coffee Campany Ltd rwa musanze aho batunganyiriza ifumbire ikomoka mu bishishwa bya kawa biva mu ruganda adusobanurira uburyo bitunganywa bitabangamiye ibidukikije.

CSE MESHA INGANDA RWANDA REMA Soundofafrica

Ati ” Dukora ifumbire twifashishije ibishishwa bya kawa tukabivanga n’ibyatsi bibisi ndetse n’ibyumye tukavangamo n’ifumbire isanzwe y’amatungo n’ibisigazwa byo mu gikoni.Tubanza mo ibiti hasi kugirango hazabonekemo umwuka mwiza ntibifatane n’itaka tugashyiraho ibyatsi byumye tugashyiraho amazi kugirango bibashe kubora, tugashyiraho ibyatsi bibisi, tugashyiraho ifumbire y’imborera, hanyuma tugashyiraho ibitaka kushe yambere ikaba irarangiye, iyo birangiye tubihunika hagati y’amezi 6-7 ariko tugenda tubihindura buri kwezi iyo fumbire uyifumbiza imeze neza yujuje ubuziranenjye”.

Wellars CSE MESHA Report soundoafrica

KARANGWA Wellars ni umuyobozi w’uruganda rwa Muhondo Coffee Campany Ltd avugako uburyo bwo kurengera ibidukikije mu ruganda byubahirizwa hagendewe ku buryo bw ‘ikorana buhanga bafatamo amazi asohoka mu ruganda hifashishijwe ibyobo byabugenewe bizwi nka (Digestaire)

Ati ” Amazi ava hano mu ruganda ajya mu byobo byabugenewe bikayayungurura akabanza guca mu cyobo kirimo amabuye manini, akavamo akajya mu kindi gifite amabuye mato kuburyo nta gishishwa cya kawa cyanyuramo, nyuma akanyura mukindi cyobo kirimo imicanga nayo ikayayungurura kuburyo ikiciro cyanyuma cy ‘amazi asohoka muri bya byobo byayafashe aba akeye akaba yatangira gukoreshwa mu kuhira imyaka.”

Sibyo gusa uru ruganda rukora mu kubungabunga ibidukikije kuko hari n’ibiti baha abahinzi bivangwa na kawa bibafasha mu gufata ubutaka bikanarinda kuba kawa yakwangizwa n’izuba ryinshi ndetse n’urubura.

Ikigo gishinzwe guhanga udushya mu kurengera ibidukikije kivuga ko inganda 142 arizo zimaze gushyira muri gahunda zabo uburyo burengera ibidukikije guhera 2008 kigiyeho.

Kuva 2008 kugeza 2013 inganda 35 zigishijwe ikoranabuhanga ryo kurengera ibidukikije, kuva 2013 kugeza 2017 hahugurwa inganda 65 izindi 42 zahuguwe kuva 2018 kuza 2020. Ibi bivuze ko hakiri inganda nyinshi zishobora kuba zicyangiza ibidukikije.

Ibi bigaragarira mu igenzura ikigo cyo kurengera ibidukikije Rema cyagiye gikora kigahana inganda zimwe zigahagarikwa kubera kwangiza ibidukikije.

Nkuko Ihuriro ry’Itangazamakuru ku Bidukikije, Ubumenyi, Ubuzima n’Ubuhinzi muri Kenya (MESHA) n’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ibidukikije (CSE) cyo mu Buhinde bateguye inama yabereye i Nairobi kugira ngo basohore raporo y’umwaka wa 2024 ku miterere y’ibidukikije muri Afurika.
Intego y’iyi nama ni ugushyira ahagaragara raporo no kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyamakuru n’abandi bafatanyabikorwa ku bibazo by’ibidukikije n’iterambere muri Afurika.

Raporo nshya ya 2024 y’imibereho y’ibidukikije muri Afurika, yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cya Siyansi n’Ibidukikije (CSE), ivuga ko nibura imijyi 24 minini mu bihugu 15 byo muri Afurika ishobora kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi bitarenze umwaka wa 2050. Ibyo bihugu birimo Algeria, Angola, Burkina Faso, Kenya, Misiri, Etiyopiya, Libiya, Mauritania, Maroc, Nijeriya, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudani na Tuniziya.

Urugero, muri Nijeriya, hateganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 277% ku baturage bo mu mijyi bazagira ikibazo cy’ibura ry’amazi, naho muri Misiri, iki gipimo gishobora kuzamuka ku kigero cya 3,155%.

Seif Gracien Hasingizwimana

Popular Articles