Saturday, August 8, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Zuchu uherutse gukina n’amarangamutima y’abafana aritegura kwibaruka

By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania uherutse gukina n’amarangamutima y’abafana akomeje kuba ku isonga mu biganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira amafoto ye agaragaza ko atwite.

Mu minsi ishize uy’umuhanzi, aherutse gutangaza ko yatandukanye na Diamond Platnumz kurubu yatunguranye mu mafoto yashyize kuri Instagram ye yerekana Zuchu yambaye imyenda imufashe umubiri, inda igaragara neza, ndetse asa nk’uri mu myiteguro yo kwakira umwana mu buryo buzwi nka “baby shower”.


Aya mafoto yahise ateza urujijo cyane ku bakunzi be, bitewe n’uko mu minsi ishize yari yahakanye amakuru yavugaga ko yaba atwite cyangwa yarabyaye. Zuchu icyo gihe yavuze ko ayo makuru atayazi kandi ko ari ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Kugaragara muri aya mafoto bibaye nyuma yuko yaraherutse gutangaza ko yatandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz, aho yavuze ko bombi bahisemo gutandukana nyuma y’imyaka igera kuri itandatu bari bamaze bakundana, aho yavuzeko buri wese agiye kwibanda ku buzima bwe no gukomeza gukora w’umuziki we.


Uretse iby’urukundo rwe na Diamond, mubindi bikomeje gukurura impaka, abantu ni uko kuri Instagram ya Zuchu hatakigaragaramo ko agikorana na label ya Wasafi ya Diamond Platnumz.
Zuchu yinjiye mu muziki mu 2020 asinyira WCB Wasafi, ahita agaragaza ubushobozi bwe nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi Zuchu yumvikanye cyane mundirimbo zitandukanye yagiye akorana na Diamond Platnumz, Zirimo, Inama, Mtasubiri, Wale Wale na Raha ndetse nizindi.

Kanda hano hasi wumve ubwo Diamond yasabaga Zuchu kumubyarira bari kurubyiniro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles