By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Uretse gutunganya ibihaza bikabyazwamo ibikomoka ku farini, Iwacu Bakery Solutions Ltd ikomeje kugira uruhare mu gufasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro n’akazi. Uru ruganda rwashinzwe na Valens Ruhorimbere, urangije amasomo mu bijyanye na Food Science and Technology muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo kubona ko ibihaza byeraga ari byinshi ariko bikabura isoko ntibigire agaciro byatumye abibyaza umusaruro.
Ati: “Nabonye ko ibihaza bishobora kugira umumaro mu kongerera agaciro umusaruro w’abahinzi bo mu gihugu, ari nako bitanga imirimo irambye ku rubyiruko. Ni igihingwa kiboneka cyane mu mirima yacu, ariko cyari cyirengagijwe nk’igihingwa cyatanga umusaruro mu bucuruzi.”
Ruhorimbere yakoresheje ubumenyi yavanye muri kaminuza ashinga Iwacu Bakery Solutions Ltd ikorera munsi y’ikirango cya IHANGO Maxima, aho batunganya ibihaza bakabyazamo imigati, keke n’ifu yihariye igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage no kugabanya iyangirika ry’umusaruro w’abahinzi nyuma yo gusarurwa.

Ku bufatanye na UPHLS, uru ruganda rumaze guhugura urubyiruko rugera kuri 120 rwo mu Karere ka Gatsibo. Muri bo harimo abakobwa n’abagore 70 ndetse na 30 bafite ubumuga, bose bahabwa ubumenyi ngiro mu byo guteka imigati no gukora ibindi bitandukanye.
Mu bahawe ayo mahugurwa harimo Eliezer Manirareba, umusore ufite ubumuga wageze muri uru ruganda ashaka amahugurwa y’umwuga. Yavuze ko mbere yo kuhagera, kubona akazi byari bimugoye kubera uko abantu babonaga abafite ubumuga. Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’akazi, yagaragaje ubushobozi budasanzwe kugeza ubwo yabaye umwe mu bakozi bitwara neza kurusha abandi.
Agaruka kuri uru rugero, ati: “Byanyeretse ko ubumuga atari ukudashobora, iyo abantu bahabwa amahirwe angana, bashobora gutanga umusaruro udasanzwe.”
Mu ntangiriro, uru ruganda rwakoraga ku rugero ruto kubera kubura ibikoresho bihagije n’inyubako zigezweho zitunganyirizwamo umusaruro. Nyuma rwaje kubona inkunga ya Matching Grant yatanzwe binyuze muri Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project (SAIP). Umushinga wari ufite agaciro ka RWF 101,239,532, aho SAIP yatanze 70% by’ingengo y’imari, naho Ruhorimbere atanga 30%.

Asobanura akamaro k’iyo nkunga, Ruhorimbere yagize ati: “Mbere yo kubona inkunga ya SAIP Matching Grant, twari dufite ibikoresho bidahagije n’ubushobozi buke bwo gukora umusaruro mwinshi. Iyo nkunga yadufashije kubaka uruganda rutunganya umusaruro rujyanye n’igihe no kubona imashini z’ingenzi zituma twongera umusaruro wiza.”
Kugeza ubu, uru ruganda rumaze guha akazi abakozi bahoraho 17 ndetse n’abarenga 20 bakora by’igihe gito, runabera isoko ryizewe abahinzi b’ibihaza. Uruganda kandi rufite Food Operation License yatanzwe na Rwanda FDA, ndetse ruri mu cyiciro cya nyuma cyo kubona icyemezo cy’ubuziranenge cya RSB S-Mark, nyuma yo gutanga ibizamini byose byo muri laboratwari.

Mu gusoza, Ruhorimbere ashishikariza urubyiruko gutangira imishinga ikemura ibibazo biri muri Rubanda.
Ati”Ntimugatinye gutangira ni mutangiza ibyo mufite, muzaba mukemuye ikibazo gifatika kiri mu muryango, mugire intego kandi mukomeze kwiga kuko inkunga n’amahirwe bizaza ku gitekerezo gifite ishingiro no ku muhate muhozaho.”








