By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Urban Boys yamaze kwemeza ko izataramira i Kigali ku wa 8 Kanama 2026 mu gitaramo cyiswe “Replay Vol. 1”, nyuma y’igitaramo itegerejwemo muri MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
Iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza isabukuru ya Zaria Courts imaze kuva itashywe.
Amakuru yemejwe na Safi Madiba yavuze ko bishimiye gukomeza kubona amahirwe yo kongera guhurira n’abakunzi babo mu bitaramo bitandukanye.

Yagize ati: “Twe muri kamere yacu twifuza gutaramana n’abakunzi bacu aho bari hose. Ni amahirwe kuba Zaria Courts yaratwiyambaje, bikaduha andi mahirwe yo kongera gutaramana n’abakunzi bacu b’i Kigali.”
Safi Madiba yavuze kandi ko uretse ibi bitaramo bibiri byamaze kwemezwa, bari mu biganiro n’abandi bategura ibitaramo, ku buryo hari amahirwe menshi ko abakunzi ba Urban Boys bazongera kuyibona kenshi mu minsi iri imbere.
Kwinjira muri iki gitaramo cya “Replay Vol. 1” ni 7.000 Frw ku myanya isanzwe na 15.000 Frw ku myanya y’icyubahiro.
Muri iki gitaramo, Urban Boys izahurira ku rubyiniro na Amalon, mu gihe Selekta Faba ari we uzavanga imiziki, naho Lucky Nzeyimana akazaba ari umushyushyarugamba.




Kanda hano wumve indirimbo ya Urban Boys yakoranye na Iyanya wo muri Nigeria




