Sunday, July 26, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Urban Boys yahishuye ibizakurikira nyuma y’igitaramo cy’i Rubavu

By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

Nyuma y’imyaka umunani batagaragara bari kumwe ku rubyiniro, Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bongeye guhura ari batatu k’urugamba, mbere y’igitaramo bazataramira abakunzi babo i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2026, Safi Madiba wari uturutse muri Canada na Humble Jizzo wari uvuye i Nairobi muri Kenya bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, bakirwa na mugenzi wabo batangiranye itsinda rya Urban Boys, Nizzo Kaboss.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Humble Jizzo yavuze ko atari Abanyarwanda gusa babakumbuye, ahubwo na bo ubwabo bari bakumbuye kongera kuririmbana imbere y’abakunzi babo.

Yagize ati: “Ni ibintu byiza. Nk’uko ubivuze, hari hashize imyaka umunani. Gusa nta cyahindutse ku buryo abantu badufata. Ahubwo turashaka kurenza ibyo twabahaga mbere. Abantu baradukumbuye, natwe twari dukumburanye. Iyo abantu bahuye bamaze igihe bakumburanye, uba uzi ibyishimo bibaranga.”

Nizzo Kaboss yavuze ko abazitabira igitaramo bazahuriramo ko bakwiye kwitega ibyishimo byinshi.

Yagize ati: “Bitege ibyishimo kuko natwe turishimye. Twari dukumbuye kongera gutaramana n’abakunzi bacu no kongera kubabona.”

Abajijwe niba kongera guhura kwabo kuzakurikirwa no gukora indirimbo nshya, Nizzo Kaboss yavuze ko ibisubizo birambuye abantu bazabimenya nyuma y’igitaramo bazakorera i Rubavu.

Yagize ati: “Byose birashoboka, ariko ibindi reka tuzabimenye nyuma yaho.”

Safi Madiba yahise amwunganira mu buryo bwo gutebya, agira ati: “Uko tuzasa ntikurerekanwa. Icy’ingenzi ni uko tuzajya i Rubavu, ibindi turi hano, nibiba ngombwa tuzabitangaza.”

Mu bakiriye Urban Boys harimo na Muyoboke Alex wakoranye n’iri tsinda imyaka myinshi. Yavuze ko yifuza kongera kuribona rikora indirimbo nshya ndetse rikanategura ibitaramo bitandukanye.

Nizzo Kaboss ahoberana na mugenzi we Humble Jizzo, batangiranye itsinda rya Urban Boyz

Safi Madiba mukanyamuneza ahobera, Nizzo Kaboss

Alex Muyoboke wabaye hafi y’itsinda Urban Boys mubihe byo hambere nawe yari mu baje kwakira Safi Madiba na Humble Jizzo

Safi Madiba mukanyamuneza kenshi n’ururabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles