Na Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Nyuma y’imyaka itandatu ari mu rukundo na Naseeb Abdul wamamaye nka Diamond Platnumz, umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, yatangaje ko batakiri kumwe ndetse ko batangiye inzira ya gatanya muburyo bwemewe n’amategeko.
Aya makuru Zuchu yayatangaje ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yavuze ko yafashe uwo mwanzuro nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ari mu rukundo na Diamond Platnumz.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Mbamenyesheje ibi n’umutima uremerewe. Nyuma y’imyaka itandatu turi kumwe, nahisemo kwibanza no kwiyitaho. Njye na Naseeb Abdul twaratandukanye kandi turi mu nzira za gatanya.”

Zuchu yakomeje yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we ibyiza, agaragaza ko nubwo bitamworoheye, yemeye kwakira ubuzima yinjiyemo.
Yagize ati: “Nifurije uwahoze ari umukunzi wanjye Naseeb Abdul n’umuryango we ibyiza byose. Kuri ubu ngiye gufata umwanya wo gukira ibikomere, kwita ku buzima bwanjye no gushyira imbaraga mu muziki wanjye. Twagerageje gukomeza urukundo rwacu ariko Imana igira imigambi yayo, kandi nta kundi nabigenza uretse kubyemera. Ubu ni ubuzima.”
Mu butumwa bwe, Zuchu ntiyagaragaje icyaba cyaratumye bafata umwanzuro wo gutandukana, ni mu gihe Diamond Platnumz kugeza ubu atari yatangaza icyo abivugaho kugeza.
Aya makuru aje nyuma y’umunsi umwe abakunzi babo batangiye kwibaza impamvu Zuchu atagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Mama Dangote, umubyeyi wa Diamond Platnumz.
Kutaboneka kwe muri ibyo birori byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira gukeka ko umubano wabo utari ugihagaze neza.
Mbere gato y’itangazo rya Zuchu, inshuti ya hafi ya Diamond Platnumz ndetse akaba n’Umudepite muri Tanzania, Baba Levo, yari yatangaje ko Zuchu atwite. Icyakora, Zuchu ntiyigeze agira icyo avuga kuri ayo makuru mu butumwa bwe.
Urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz rwakunze kuvugisha benshi mu myaka yashize. Mu bihe bitandukanye bombi bagiye batangaza ko batandukanye, ariko nyuma bakongera kwiyunga.
Mu mwaka ushize kandi, havuzwe amakuru y’uko aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga nyuma y’imyaka myinshi abakunzi babo bakekaga ko baba barasezeranye, nubwo nta tangazo bari barigeze batangaza.




