Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (DNA) ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, runategeka ko Idrissa ahabwa amafoto menshi y’uwo mwana nk’uko yari yabisabye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, saa Munani, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana yibarutse ndetse ko anerekanwa uwo mwana.
Mu gusoma umwanzuro, umucamanza yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemeye ibyo Idrissa yasabye, birimo guhabwa amafoto y’umwana no gukorwa kw’ibizamini bya DNA mu nyungu z’umwana.
Umucamanza yavuze kandi ko Ishimwe Vestine yemeye ko azafata ibizamini by’umwana witwa Ishimwe Nollah aho ari muri Canada, bikoherezwa i Kigali kugira ngo bihuzwe n’ibizafatwa kuri Idrissa Ouedraogo.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku ngingo ya 48 y’Umuryango ndetse n’ubwumvikane bw’ababurana, rwasanze ikirego cyatanzwe na Idrissa gifite ishingiro kandi ko afite uburenganzira ku mwana.
Bityo kandi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, runemeza ko amafoto y’umwana ahabwa Idrissa yongerwa, nk’uko yari yabisabye.




