Saturday, August 15, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

RIB yakuyeho urujijo ku cyaha Shema, akurikiranyweho

By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali, Rwanda,

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize umucyo ku bijyanye n’icyaha Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, akurikiranyweho, ruvuga ko nta ho gihuriye n’imirimo akora muri FERWAFA.

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, RIB yatangaje ko yataye muri yombi Shema Fabrice, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye. Uyu muyobozi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nyuma y’itangazwa ry’ifatwa rye, hagiye hanze amakuru avuga ko icyaha akurikiranyweho gishobora kuba gifitanye isano n’imirimo akora muri FERWAFA.

Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yakuyeho urujijo kuri iyi ngingo, avuga ko sheke itazigamiye Shema Fabrice akurikiranyweho ijyanye n’imirimo yakoraga mu buzima bwe busanzwe.

Yagize ati: “Shema Fabrice yafashwe ku itariki ya 11 Kanama akurikiranweho gutanga Sheke itazigamiye iperereza rirakomeje. Ni Sheke ijyanye n’imirimo yakoraga mu buzima bwe busanzwe. Kugeza ahongaho ntakindi twatangaza ndetse haveho n’ibindi bintu twumva byurujijo abantu bamwe bagenda bavuga bitaribyo”.

Icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye gihanwa gute?
Ingingo ya 126 y’Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa, iteganya icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye (Émission d’un chèque sans provision).

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheke itazigamiye abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye amafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheke, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye cyangwa yibwe, cyangwa uwahawe sheke atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheke yahawe n’undi azi ko itazigamiye cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheke.

Igika cya gatatu cy’iyi ngingo giteganya kandi ko, bitabangamiye ibihano biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikigo gifite ubuzima gatozi gihamijwe icyaha giteganyijwe n’iyi ngingo, gicibwa ihazabu ivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo.

Ibihano bya Banki Nkuru y’u Rwanda
Usibye ibihano biteganywa n’iyi ngingo, uwahamwe n’iki cyaha ashobora no guhanishwa ibihano bya Banki Nkuru y’u Rwanda.

Muri byo harimo kwamburwa uburenganzira bwo guhabwa agatabo gashya ka sheke cyangwa gufunguza konti nshya muri banki n’ibigo by’imari, ndetse no gusubiza udutabo twa sheke twose yari asigaranye muri banki.

Ibi bihano bimara amezi atandatu ku ikosa rya mbere, bikamara umwaka umwe ku ikosa risubiwemo.

Uwahamwe n’iki cyaha kandi atanga ihazabu ingana na 20% y’umubare w’amafaranga yari yanditse kuri buri sheke itazigamiye.

Kugeza ubu, RIB ivuga ko iperereza ku cyaha Shema Fabrice akurikiranyweho rigikomeje, kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles