Saturday, August 15, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Rutaremara yasabye Abanyamulenge kureba RDC yose mu rugamba rwo kuyibohora

Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’akarengane bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Rutaremara yabivuze ku wa 13 Kanama 2026, mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge bishwe mu gitero cyagabwe ku nkambi ya Gatumba mu Burundi ku wa 13 Kanama 2004. Abanyamulenge bavuga ko icyo gitero cyahitanye abantu bagera kuri 166.

Muri uwo muhango, abitabiriye bagaragaje impungenge z’ubwicanyi n’ibindi bikorwa byibasira Abanyamulenge ndetse n’abandi bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa RDC, basaba amahanga gufata ingamba zo kurinda abasivili no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mu butumwa bwe, Rutaremara yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge kutibanda gusa ku kibazo cy’iwabo muri Mulenge, ahubwo ko rukwiye kugira uruhare mu gushaka amahoro no kubaka RDC yose.

Ati: “Ntimwibwire ko bizakira ngo mwafashe ka Kivu n’ahandi oya. Mufate Katanga, Mbuji-Mayi na Kinshasa, amahoro aze, mwubake igihugu kigire amahoro.”

Rutaremara yavuze ko Abanyamulenge badakwiye kubona Mulenge gusa nk’iwabo, kuko RDC yose ari igihugu cyabo. Yasabye ko uruhare rwabo mu bibazo by’igihugu rutagarukira ku bice by’uburasirazuba.

Yagize ati: “Nahoze numva ngo rubyiruko muzakora iki? Nimuhaguruke mujye kubohora igihugu. Muri ahangaha hari igihugu kiri hariya abantu bararwana, nimushake mubindegere, muhaguruke mufate imbunda bariya bariyo mubafashe mubohore Kongo, Kongo ni iyanyu.”

Yavuze kandi ko RDC iramutse ibohowe kandi ikagira amahoro, ibyaha byakorewe Abanyamulenge byarushaho kumenyekana, ndetse ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Rutaremara yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko kuba yaramenyekanye ndetse abayigizemo uruhare bagakurikiranwa, ari urugero rugaragaza akamaro ko gutsinda no kugira ubutegetsi bushobora gushyira ibyaha ahagaragara.

Ati: “Congo ibohotse, iyi Jenoside ya Gatumba yamenyekana. Kuki iya hano ihanwa se? Ni uko twatsinze iyo dutsindwa ntabwo iba ivugwa.”

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere kimaze imyaka gitera ihunga ry’abaturage batari bacye.

Abanyamulenge kandi bashinja u Burundi gukorana n’ingabo za Leta ya RDC mu bikorwa bya gisirikare bavuga ko byibasira abaturage n’amatungo muri Mulenge.

Muri ako karere kandi hari umutwe ugizwe n’Abanyamulenge witwa “Twirwaneho”, uhanganye n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo z’u Burundi. Rutaremara asanga Abanyamulenge badakwiye kugarukira ku kwirwanaho gusa, ahubwo ko bakwiye kugira uruhare mu kubohora RDC yose no kuyubaka mu mahoro.

Igitero cya Gatumba cyabaye ku wa 13 Kanama 2004, ubwo imitwe yitwaje intwaro irimo FNL yagabaga igitero ku nkambi ya Gatumba, iri hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles