By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 18 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ku cyicaro cya RIB habereye ikiganiro n’abanyamakuru, aho hatangarijwe abantu bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage.
Mu berekanwe harimo abayobozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Prof. Emile Bienvenu.

Muri rusange, abatawe muri yombi ni 18, barimo 10 bo muri Rwanda FDA, batatu bo mu Kigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse na batanu bo mu nzego z’ibanze.
Abayobozi ba Rwanda FDA na RSB bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Ku rundi ruhande, abo mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ikitso ku guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima.
RIB yatangaje ko kuva hatangiye igikorwa cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, imaze kwakira Dosiye 91 zifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage.





