Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, aguye mu mujyi wa Koothattukulam, mu Ntara ya Kerala mu Buhindi, aho yari yagiye kwivuriza.
Nk’uko byemejwe n’inzego zaho, Raila Odinga w’imyaka 80 yagize ikibazo gikomeye cy’umutima ubwo yari mu myitozo ngororamubiri mu gitondo, ahagana saa 6:30. Yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre, ariko abaganga ntibashoboye kumurokora. Umurambo we ubu uri kubikwa muri Deva Matha Hospital, aho ategereje gukurwa mu Buhindi.
Odinga yari amaze iminsi itandatu muri Kerala, aho yari kumwe n’umukobwa we n’abandi bo mu muryango. Yari yaje kwitabira gahunda y’ubuvuzi gakondo buzwi nka Ayurveda.
Ambasade ya Kenya mu Buhindi yamenyeshejwe iby’urupfu rwe, kandi iri gukorana n’ubuyobozi bwo muri Kerala mu gutegura itahuka ry’umurambo we.
Raila Odinga yabaye umwe mu bayobozi bakomeye cyane muri politiki ya Kenya, aho yayoboye guverinoma nk’umuyobozi mukuru hagati ya 2008 na 2013, mu gihe igihugu cyari kivuye mu mvururu zikomeye zaturutse ku matora. Yamenyekanye cyane mu rugamba rwo guharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’impinduka mu miyoborere ya Kenya.
Yakunze kwiyamamariza umwanya wa Perezida inshuro nyinshi, ndetse yari akiri umwe mu banyapolitiki bakomeye mu gihugu.




