By Seif Shaggy Graciena Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi burambye no kurinda ubutaka, Guverinoma y’u Rwanda irakangurira abahinzi guhindura uburyo bwagakondo bahingamo, bagakoresha ubuhinzi busubiza ubutaka ubuzima (Regenerative Agriculture), babutwikira mu rwego rwo kugabanya isuri no kongera umusaruro.

Ibi byagarutsweho na Dr Patrick Karangwa, Directeur Général muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo igihugu kigere ku kumusaruro w’ibiribwa uhagije no kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Ati “Binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhindura ubuhinzi n’ubworozi bwa gakondo kugira ngo igihugu cyacu kigere ku musaruro w’ibiribwa uhagije ndetse binatange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu. Intego yacu ni ukuvugurura ubuhinzi mu buryo burambye.”
Dr Karangwa, arasaba abahinzi kwakira uburyo bushya bwo guhinga, bakareka guhinga ubutaka bwose nk’uko byakorwaga mbere, ahubwo bagakoresha uburyo bw’ubuhinzi busubiza ubutaka ubuzima.

Ati: “Turashishikariza abahinzi guhindura uburyo bahinga ubutaka bwabo bagakora ubuhinzi bugezweho butari ubwo guhinga umurima wose. Ahubwo umuhinzi akwiriye gutegura gusa aho imbuto n’ifumbire bishyirwa. Guhinga ubutaka bwose byihutisha isuri, kandi ibipimo biriho bigaragaza ko u Rwanda rutakaza toni zigera kuri 27 z’ubutaka kuri hegitari buri mwaka bitewe n’isuri.”
Yashimangiye ko kurinda ubutaka ari yo nkingi yiterambere ry’ubuhinzi burambye, avuga ko ubuhinzi busubiza ubutaka ubuzima (Regenerative Agriculture) butanga ibisubizo bifatika birimo kugabanya isuri, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ruba munsi y’ubutaka, gusubiza ubutaka uburumbuke, kongera umusaruro mu gihe kirekire no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikoresha ingufu zisubira mu buzima rifasha kugabanya imyuka yangiza ikirere no kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Abahinzi kandi bashishikarizwa kwishyira hamwe mu makoperative no gusangizanya ubumenyi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibigemurwa ku masoko.
Ni mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, igabanuka ry’uburumbuke bw’ubutaka ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.





