Tuesday, July 21, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Idini ubwaryo si ikibazo ariko riteza ikibazo ku myumvire y’abanyamadini, ibyavuzwe na Ntagengwa Omar

yanditswe na Seif Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

Mu Rwanda rwo hambere, imyemerere yakorwaga mu mihango gakondo, aho habagaho kwambaza ryangombe, guterekera, biganisha ku kwemera ndetse n’ibindi byakorwaga mbere y’umwaduko w’abazungu.

Abazungu bakigera mu Rwanda, binjije amatwara y’imyemerere yabo mu Banyarwanda. Icyo gihe amadini n’amatorero ntabwo yari menshi cyane, nyamara mu myaka irenga 16 ishize yariyongereye ku buryo bugaragara. Kuva mu myaka yo hambere, amadini n’abayayoboraga bafatwaga nk’abareberera b’abakirisitu mu nzira igana ku butungane nyabwo, ibyo bigatuma bagaragara nk’abatagatifu badashobora gukora ikibi icyo ari cyo cyose.

Muri iki gihe, amwe mu madini yadutsemo imvururu zishingiye ku kwikunda no kwikubira imitungo, bituma abakirisitu bayafata nk’agamije kubakamamo ubushobozi bwabo, aho kubayobora mu nzira nyayo igororotse.

Ntagengwa Omar, Umunyarwanda uba ku mugabane w’iBurayi mu gihugu cy’u Bubiligi, avuga ko Sacre ari imibereho y’amadini kandi ko ishobora no kuba mu bintu bitandukanye.

Ati: “Ushobora kuvuga uti igiti ni Sacre cyangwa uriya mugezi ni Sacre. Ibi rero, wagaruka ku bibazo by’amadini igihe habayeho Sacre, abantu bagomba kumvikana uburyo babana na yo kuko itanga amabwiriza, ikagena umurongo, ikagira ibyo ibuza n’ibyo itegeka.”

Ntagengwa Omar avuga ko Sacre ari cyo abanyamadini bahuriyeho, kikaba ari cyo kibaha umurongo ngenderwaho. Ati: “Ntabwo rero wayobya umurongo wanjye, uwawe n’uw’undi ngo bikunde. Ahubwo ikibazo kiba mu idini si ukubaho kw’amadini, ahubwo ni amadini atakaza igitekerezo cya Sacre akagendera ku migenzo.”

Akomeza gushimangira agira ati: “Imigenzo, iyo amagambo yarenze umugani n’ibirango ni ibintu bivuga ayo magambo bikerekana Sacre, ukagaragaza ishusho yayo ifatika. Nk’uko iyo tuvuze igihugu tuvuga ibendera, ariko mu rwego rwo kuryubaha tukumva ko rihagarariye igihugu, ni cyo kiriha agaciro. Ikindi cya nyuma ni imigenzo. Iyo migenzo isobanura cya gihugu kidahari. Ni ukuyikorera aho ngaho ugasobanura igihugu. Ntabwo idini ubwaryo ari ikibazo, ahubwo ikibazo kiba mu madini y’uyu munsi ni ugushukwa no kugendera ku migenzo aho kugendera ku bitekerezo.”

Ntagengwa Omar akomeza avuga ko igitekerezo ari cyiza, ariko abantu bubatse imihango yo gukora imigenzo, bashyiraho n’ibimenyetso byayo nk’ijosi ry’amahame ari mu kwemera kugira ngo ajye mu bikorwa. Aha atanga urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agira ati: “Jenoside yateguriwe hamwe kandi ishyirwa mu bikorwa, ariko kandi abantu baricaga bakajya no gusengera mu misigiti, bagafata rya jambo ry’Imana bakarivuga no mu kiliziya. Ni ukuvuga ko turi mu migenzo itandukanye n’igitekerezo cy’urukundo dushingiraho, kuko aho ni ho hari ikibazo. Dushaka kurebera idini mu muntu aho kumurebera mu bikorwa.”

Ati: “Natwe mu Bayisilamu bibamo ugasanga ngo kanaka ni umunyedini, arasali, ariko ashobora kuvayo akamara abantu, akiba cyangwa yamara gusali gakora n’ibindi. Ni ukuvuga ko imibereho yacu, kubera ko imigenzo ari yo iboneka, ari yo twahinduye idini. Ikibi mu idini ni ukugendera ku mihango ugasiga ibitekerezo bizima.”

Ntagengwa Omar akomeza avuga ko amadini ubwayo atari mabi, ariko ateza ikibazo cy’icyo abandi bita imbaraga zo hejuru cyangwa kikaba igitekerezo kituyobora kikaduha umurongo ngenderwaho. Ati: “Abantu Imana barayimitse, barayitaye bajya mu mihango. Ni na yo mpamvu uzumva bavuga ngo kanaka ni umunyedini mwiza. Wamubaza aho abibonera akagusubiza ko yitabira amasengesho, akaririmba cyane ateretse amaso, nyamara ashobora kugutera icyuma mu mugongo. Urugero ni intambara ziba mu madini ubwadz0. Nyamara iyo bari gusenga baba bahumurije, bateretse amaso.”

Atanga urugero ku Bangilikani, avuga ko ir’idini ryashinzwe mu mwaka wa 1517, aho nyuma yo gushyirwaho kwaryo, abitwa Abagatolika bishe Abaporoso mu ntambara yatangiye mu 1525 mu gihugu cy’u Bufaransa ikageza mu mwaka wa 1610, barwana bica Abaporoso, ukibaza icyo babicaga babahoye kikakuyobera. Ati: “Urugero naguha ni uko abo babicaga babaga bagiye mu misa, bakavamo bari kumwe na Padiri, bakajya gushaka abagore b’Abaporoso bashyinguwe bakabataburura bakabasambanya kandi byitwa ngo bavuye mu kiliziya bayobowe na Padiri.”

Ibi no mu Basilamu nabikwereka, no muri gakondo. Ati: “Gakondo twumva ko Musinga yari umuntu w’igitangaza, ariko se uzi abantu bo kwa Musinga bicanywe n’abo kwa Mutara? Ese iyo gakondo yababujije kwicana? Iyo tureba intambara zo kwa Gatarabuhura na Gahindiro, bose bari muri gakondo imwe. Rero abantu mukwiye kwitonda. Nta byo kumva ngo iri dini ni ryo ry’ukuri, ririya si ukuri, Ibyo muzabireke kuko amadini yose uyagiyemo wasanga afite ibibazo bimwe. Simvuga abakirisitu gusa kuko n’Abasilamu bahora mu ntambara zo guhangana.”

Omar Ntagengwa agaruka no ku idini ry’Abashiya, aho avuga ko ryaturutse igihe Abasuni bayoborwaga n’umuntu witwaga Mwawiya mu mwaka wa 1680, aho bishe umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Muhamadi. Ati: “Uyu munsi iyo bavuze Muhamadi (SAW), bisobanura amahoro n’imigisha bibe kuri we. Wibeshye ukavuga ngo ntibishoboka, wamurwa inyuma. Ariko abo bari kumwe bamwiciye umwuzukuru, bamwicira abana. Iyo umuntu abikubwiye ugira ngo ni imikino, ukagira ngo ni ikintu cyoroshye. Nyuma yo kumwica i Karibara ni bwo hahise havuka idini ry’Abashiya. Ibi rero ni akaga gatangiza idini hakavuka abantu babyemera.”

Ati: “Idini ni iki? Ni Opinion de Partage, ari byo bisobanura ibitekerezo bisangiwe. Babitubwira tugahita tubyemera, twagira imbaraga bigakomeza. Izo mbaraga ziva mu butegetsi bwa politiki. Iyo butabayeho nta dini na rimwe ku isi ritagira igitekerezo ryavuyeho.”

Omar Ntagengwa akomeza avuga no ku makimbirane aba mu madini, aho avuga ko buri wese yumva idini asengeramo ari ryo ry’ukuri kandi ko ukuri kuri kumwe na we, bityo utari kumwe na we akaba ari mu buyobe. Ati: “Ikibazo rero kiba he? Kiba ku byo wabwiwe, nawe ukumva ko ugomba kubibwira abantu ku neza cyangwa ku nabi. Iyo akugiriye nabi mu idini ntabwo amenya ko akugiriye nabi, ahubwo abona ko akugiriye neza kuko yamamaza ukuri nyako kandi kuvuye ku Mana.”

Ati: “Ni nde se utakwamamaza ukuri kuvuye ku Mana kugira ngo gukize abantu, gukize abarimbuka? Ni yo mpamvu uzumva bavuga bati ‘Muze mugane inzira y’ubugingo muhonoke.’ Njye uko numva ibintu ni ko kuri kwonyine. Umuyisilamu akubwira ko idini ryemewe ari Ubuyisilamu, udasengeramo yaciriweho iteka kandi yarayobye. Abagatolika na bo bakakubwira ko hanze ya Kiliziya nta mukiro. Abaporoso na bo bati ‘nabonye agakiza’, bisobanuye ngo nararokotse. Ako gakiza iyo umaze kukabona, ubona ko utarakabona ari yo mpamvu wirirwa uzenguruka imisozi uvuga ngo ‘nimurokoke’, kandi kurokoka biri mu mufuka wa buri wese.”

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 2012, mu gihugu habarurwaga amadini n’amatorero atarenga 180. Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo kuyandika, yaje kwiyongera ku bwinshi, aho mu mwaka wa 2016 yari ageze kuri 1,500, aya akaba ari ayari yanditswe mu buryo buzwi, mu gihe hari andi menshi atarigeze yiyandikisha muri RGB.

Muri uwo mwaka, Umujyi wa Kigali wonyine wari ufite amadini 685, aho muri Nyarugenge hari 184, Gasabo 289 na Kicukiro 212.

Mu mwaka wa 2024 ni bwo RGB yakoze igenzura mu nsengero zisaga ibihumbi 13, ryasize nibura 59.3% by’izi nsengero zifunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Mu gihe RGB yatangaje ko igenzura ryakozwe muri Gashyantare 2025 ryasize amadini n’amatorero 20 byambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles