By Seif Shaggy Hasingizwimana,Kigali,Rwanda,
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague, yatangaje ko uyu mwaka w’imikino uzarangira atongeye kugaragara mu kibuga, ndetse ashimangira ko mu mwaka utaha w’imikino adateganya gukina mu makipe yo mu Rwanda kuko asanga shampiyona yaho itari ku rwego rwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro Sunday Choice Live gitambuka ku isibo TV ku munsi wejo ku cyumweru, uyu mukinnyi ukinira Police FC yavuze ko bitewe n’aho yifuza kugeza impano ye, shampiyona yo mu Rwanda itakiri ku rwego rwe . Ibi bije mu gihe uyu mukinnyi amaze iminsi ahagaritswe n’ikipe ya Police FC ashinjwa gusiba imyitozo, gusa we avuga ko yarenganye kuko yari arwaye.
Lague yavuze ko guhagarikwa kwe kwaje mu buryo butunguranye kuko yari yatangarije ubuyobozi bwa Ekipe ko arwaye.
Ati: ”Bampagaritse igihe kitazwi, bampaye ibaruwa bambwira ko ntitabira imyitozo kandi ndwaye. Nari natanze ibaruwa kuri ba muganga bacu n’abayobozi ba Ekipe, nari nababwiye ko ndwaye. Nari naragiye no kwa muganga kwivuza mbereka uko ibintu bimeze ubwo sinzi icyabibateye kugira ngo bampagarike”.
Usibye ibibazo by’uburwayi n’imyitozo, Byiringiro Lague yaneruye ku bibazo byo gufungwa bitewe no gutwara mu muhanda yasinze. Uyu mukinnyi yiyemereye ko amaze gufungwa inshuro eshatu kubera gutwara imodoka yasinze, harimo iminsi itandatu yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruyenzi.
Ku bijyanye n’ejo hazaza he, uyu rutahizamu ukudaca ku mpande yashimangiye ko atazigera akinira andi makipe yo mu Rwanda nka Rayon Sports, kuko umwaka utaha w’imikino yifuza kuzaba ari hanze y’u Rwanda.
Ati: ”Uyu mwaka w’imikino uzarangira ntongeye gukina. Yongeyeho ko icyo gitekerezo nta kintu akiziho.
Ati” Ntabwo nakinira Rayon Sports, Nta na Ekipe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira mu mwaka utaha w’imikino. Ati”Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho”.




