Monday, May 25, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Abantu 65 nibo biyandikishije kujya gukora umutambagiro mutagatifu ariko 62 muribo nibo bashoboye kujya iMaka

By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

Umubare wabiyandikishije kujya gukora umutambagiro mutagatifu iMaka ni 65 ariko kuri uy’umunsi tariki ya 17/05/2026 ababashije guhaguruka kukibuga mpuzamahanga cya Kigali iKanombe ni 62 abandi 3 muribo bagize ibibazo bitandukanye.

Sheikh Djamilu ushinzwe gutegura ingendo z’abahadji bajya iMaka avuga ko ababashije kujyayo bose bazitabwaho muburyo budasanzwe ko bateguriwe Hotel nziza iMadina.

Ati” bose babashije kubona Visa kuko bamaze amezi 2 babonye ibyangombwa by’urugendo.”

Murangwa Djamilu avuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi yatumye Rwanda Muslim Community (RMC) na Saudia barushaho kubategurira neza kuko ibihugu byombi bibanye neza ugeranije nibindi bihugu.

Ati” Hotel bazacumbikirwaho kugera ahazakorerwa umutambagiro ni iminota 6 ugera imaka bikaba bihwanye na Metero 650 ibi Kandi ngo binanditse kumuryango w’icyumba bazararamo.”

Sheikh Murangwa Djamilu avugako aho bazacumbikirwa mubyo bemerewe ari ugutegurirwa ifunguro murwego rwo kubarinda kujya kurishaka hanze.

Ati” abagiye gukora umutambagiro ntihazagire ikindi bitwaza kuko uyumwaka wabaye akarusho mukuwutegura neza.”

Anifa umwe mu bahadjati avugako uy’umutambagira ari inkirakamaro kuko kuriwe bimushimishije ngo kuko ari amahirwe atagira buri wese.

Ati” Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’uRwanda bitewe numutekano uduha, nkanashimira n’ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kuba udufasha kudutegurira urugendo kuva tuvuye hano mu Rwanda kugeza Alabia Saudite.”

Hadji Yahaya Kayiranga umwe mubaherekeje ugiye gukora umutambagiro avugako kujya iMaka ari k’umuntu ufite ubushobozi ariko kandi abantu bafite ubushobozi bose siko bajya iMaka.

Ati ” ni inkunga ikomeye Imana ibayahamagariye ugiye gukora umutambagiro wo kwishimira yuko ari umwe wo mu muryango wawe uba wagiye gukora imwe mu nkingi zigize Islam uko ari 5.

Hadji Yahaya yageneye ubutumwa bw’uwo yaje aherekeje avugako agomba kwitwara agashyira umutima kugikorwa kimujyanye.

Ati” nkuko mukwiga wiga ushyizeho umwete ukagira amanota menshi ninako muri gahunda z’Imana ugomba kugira amanota menshi cyane kurushaho kubera ko Hidja ari ingirakamaro mubuzima.”

Akomeza avugako iyo ukoze umutambagiro neza ubumeze nk’umwana wavutse.

Ati” ntidutewe ubwoba n’ikibazo cy’umutekano muke uri hagati m’uburasirazuba bw’isi kuberako aho hantu intambara irikubera ntaho ihuriye n’umujyi wa Maka kandi igihugu cyacu cy’uRwanda kireberera abaturage haramutse hariyo umutekano muke bagira inama umuryango w’abayisilamu mu Rwanda bagaharika ingendo zijyayo.”

Ati” Impamvu igihugu cyarekuye urugendo rw’abahadji n’abahadjat bagiye gukora umutambagiro mutagatifu nuko bazi neza ko ntakibazo cy’umutekano bazagirirayo.”

Mufuti w’uRwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye abashaka kujya bajya gukora umutambagiro mutagatifu iMaka kujya babimenyesha kare, kuko biri mubituma bagenda muburyo bwizewe Kandi buteguwe neza aho yatanze ishusho yurugendo abagiye gukora umutambagiro bakora.

Ati” abagiye kujya imaka bagiye muburyo buvuguruye, urugendo rwo kuva hano Kigali kugera iDjeda ni amasaha 3 mukugaruka bigatwara amasaha 4 mugihe banyuze iDubai ari amasaha 6 kuhava ugera IMaka ni amasaha 12 birimo no gutakaza imizigo yabo.”

Ati” ariko abagiye guhaguruka ntahandi banyuzwa uretse guhita bagera iMaka Direct bakazasoreza umutambagiro iMadina.”

Yakomeje avugako amafranga asabwa kujya iMaka 7800$ bitavuyemo umuryango wabayisilamu hakaba hari amafranga yabongereyeho, kuberako iGiciro cya Benzine cyiyongereye bigatuma ubuyobozi bwa Rwandair bubamenyesha kare urugendo rutaratangira ariko bagasanga batakongera kuyasaba buri wese wiyandikishije avuga kandi ko bateganyirijwe gukorerwa igitambo.

Mufuti yabasabye kuzarangwa nurukundo no kuzagira urugendo rwiza no kuzajya inama aho bazaba bari anabagira inama yo kumvira ababayoboye murugendo ababwira ntawukwiye gutarabuka atamenyesheje abo barikumwe kugira batamuhangayikira anabasabira kuzagaruka amahoro anasabira ababaherekeje nabo kuzajya iMaka.

Abagiye gukora umutambagiro mutagatifu muri uno mwaka wa 2026 bateguriwe indege imwe basabwe kuzakora ikibajyanye kuko umu Hadji ari umushyitsi wa Allah basabwa kuzisabira ubusabe bakanasabira abo basize mugihugu cyabo cyababyaye.

Ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda buvugako Abahadji bahagurutse ikigali ari 62 muribo bagizwe n’abagore 28 abagabo 34.

Mu rwego rwo kunoza gahunda no kurushaho kubona Service abadamu bahagarariwe na Sheikhat Fridaus Uwimana, kuruhande rw’abagabo bahagaririwe na Haruna Hategekimana akaba n’umuganga ugomba kwita kubashobora kugira ikibazo cy’uburwayi bworoheje hamwe na Murangwa Djamilu utegura urugendo rwabajya gukora umutambagiro mutagatifu iMaka.

Biteganijwe ko umubare wabagiye iMaka biyishyuriye hongereweho abahadji 10 bihariye bishyuriwe n’umuterankunga nabo baka bahagurutse iSasaba z’ijoro bakazagenda basangayo abandi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles