Seif Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abahinzi gutegura hakiri kare ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2027A, nyuma y’uko hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kuranga iki gihembwe gitangira muri Kanama kikageza mu Ukuboza.
MINAGRI yavuze ko iki gihembwe gifite uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa, kuko ari cyo gitanga igice kinini cy’umusaruro w’ibihingwa bitandukanye. Ku musaruro uboneka ku mwaka, iki gihembwe gitanga nibura 70% by’ibigori, 54% by’ibirayi, 49% by’umuceri na 47% by’ibishyimbo.
Muri 2027A, intego nyamukuru ni ukongera umusaruro kuri hegitari w’ibihingwa byatoranyijwe, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ndetse no gukomeza ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
MINAGRI ivuga ko kugera kuri izo ntego bisaba ubufatanye hagati y’abahinzi, inzego z’ibanze, abashinzwe iyamamazabuhinzi, abatanga inyongeramusaruro n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga.
Kubera imvura nyinshi iteganyijwe, abahinzi basabwe kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri no gucunga amazi. Harimo gutunganya imirwanyasuri, ibyobo bifata amazi, imigende n’imiyoboro itwara amazi mu bishanga no mu byanya byuhirwa.
Basabwe kandi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, haba ku misozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga ndetse no mu mibande, ndetse no kongera umusaruro kuri hegitari hifashishijwe imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda mu bipimo byagenwe.

MINAGRI kandi yasabye abahinzi gushyira mu bikorwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka ahateganyijwe muri buri karere, kuko bufasha kongera umusaruro, kurwanya isuri no kongera inyungu ku muhinzi.
Mu bice bikunze kurangwa n’izuba ryinshi, abahinzi basabwe guhinga ibihingwa byihanganira ibihe byaho, mu gihe hanongerwa ibikorwa byo kurwanya isuri.
Hanasabwe guterwa ubwatsi bufata ubutaka n’ibiti ndumburabutaka ku miringoti, ndetse no gusibura imigende n’imiyoboro itwara amazi mu rwego rwo kwirinda ibiza n’izindi ngaruka zaterwa n’imvura nyinshi.
MINAGRI yanashishikarije abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta, nk’uburyo bwo gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Abahinzi basabwe kandi kwita ku bihingwa bihora mu mirima birimo urutoki n’ikawa, babifumbira, babiha isaso kandi bagakurikiza inama bahabwa n’abashinzwe iyamamazabuhinzi.
Ku bijyanye no kurinda umusaruro, MINAGRI yasabye abahinzi kugenzura kenshi ibihingwa no kurwanya indwara n’ibyonnyi byagaragara mu mirima, kugira ngo bitazatubya umusaruro. Basabwe kandi gutegura hakiri kare uburyo bwo gufata neza umusaruro no kuwushakira amasoko, ndetse bagashishikarira kugirana amasezerano n’abaguzi.
Ifumbire izakoreshwa muri 2027A yazamutseho ibiciro
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, hateganyijwe gukoreshwa toni ibihumbi 60 z’ifumbire.
MINAGRI yatangaje kandi ibiciro bishya by’ifumbire, bigaragaza ko hari ubwoko bw’ifumbire bwazamutseho ibiciro.
Ifumbire ya Urea yazamutse iva ku 1,190 Frw ku kilo igera ku 1,980 Frw, ni ukuvuga izamuka rya 66%.
NPK 17-17-17 (Compound) yazamutse iva ku 1,369 Frw ku kilo igera ku 1,861 Frw, izamuka rya 36%, mu gihe NPK 17-17-17 (Blend) yazamutse iva ku 1,330 Frw igera ku 1,780 Frw ku kilo, izamuka rya 34%.
Nubwo ibiciro by’ifumbire byazamutse, MINAGRI yatangaje ko Nkunganire ya Leta izakomeza gutangwa ku ifumbire mvaruganda mu gihembwe cya 2027A.
Nkunganire izaba ingana na 46% kuri DAP, 45% kuri Urea, 43% kuri NPK 17-17-17, 45% kuri Kynoplus (Coated Urea), 36% kuri KCL/MOP, naho Micro-nutrient Fertilizers na Blends ikazahabwa Nkunganire ya 18%.
MINAGRI isaba abahinzi gukurikiza amabwiriza n’inama z’abashinzwe ubuhinzi, kugira ngo iki gihembwe cy’ihinga kirangwe n’umusaruro mwinshi ndetse n’ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere.





