Monday, May 25, 2026
spot_imgspot_img

Top 5 This Week

spot_img

Related Posts

Nyuma yo gutandukana Urban Boyz igaruwe ku rubyiniro mu Karere ka Rubavu mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika

Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,

Ubuyobozi bwa East African Promoters bwatangaje ko guhera ku itariki 20 Kamena kugeza ku itariki 1 Kanama 2026, ibitaramo bizazenguruka mu ntara zose z’u Rwanda mu turere turindwi.

Uy’umunsi tariki 18 Gicurasi 2026, mukiganiro ni tangazamakuru, umuyobozi mukuru wa EAP, Mushyoma Joseph yabwiye abanyamakuru ko hari byinshi bizahinduka mu mitegurire y’urubyiniro kuko ruzaba ruri ku rwego rugezweho bigatandukana n’indi myaka yabanje.

Ati “Ndangirango mbonereho umwanya wo gutangaza ikintu gishya kizaba kirimo. Hari urugendo rwabanjirije uru rwa Primus Guma Guma Super Star aho abatsindiye Primus Guma Guma bazitabira Iwacu na Muzika Festival.”

Yasobanuye ko abatwaye Guma Guma bari umunani ariko Jay Polly akaba akakiriho, hakazafatwa umwanya wo kumwibuka.

Mushyoma ati “Urban Boyz bazitabira, Platini P azahagararira Dream Boyz. Tuzagirana n’umwanya wo kwibuka umuhanzi Jay Polly watuvuyemo.”

Uyu muyobozi yavuze ko abo bahanzi barindwi bazajya bitabira nk’abatumirwa bajye bavuga uko byari bimeze mugihe cyabo cyambere bagereranye nuko bimeze ubu mu iterambere ry’umuziki.
Ibi bitaramo byose bizajya bitangira saa munani kugeza saa moya z’ijoro.

Gahunda y’uko abahanzi batwaye Guma Guma bazagenda bitabira ibi bitaramo mu turere dutandukanye aho itsinda Urban Boyz rizataramira i Rubavu, Butera Knowles agataramira i Muhanga, Riderman agataramira i Musanze, Dream Boyz ihagarariwe na Platini P igataramira i Huye, Bruce Melodie agataramira i Ngoma, naho Tom Close agataramira i Nyagatare.

Davis D, umwami w’abana

Umuhanzi Bushari wamamaye muri Kinya Trap azaba ahari

Umuhanzi Marina ari mubazitabira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles