Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’akarengane bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Rutaremara yabivuze ku wa 13 Kanama 2026, mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge bishwe mu gitero cyagabwe ku nkambi ya Gatumba mu Burundi ku wa 13 Kanama 2004. Abanyamulenge bavuga ko icyo gitero cyahitanye abantu bagera kuri 166.
Rutaremara yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko kuba yaramenyekanye ndetse abayigizemo uruhare bagakurikiranwa, ari urugero rugaragaza akamaro ko gutsinda no kugira ubutegetsi bushobora gushyira ibyaha ahagaragara.
Ati: “Congo ibohotse, iyi Jenoside ya Gatumba yamenyekana. Kuki iya hano ihanwa se? Ni uko twatsinze iyo dutsindwa ntabwo iba ivugwa.”
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere kimaze imyaka gitera ihunga ry’abaturage batari bacye.
Abanyamulenge kandi bashinja u Burundi gukorana n’ingabo za Leta ya RDC mu bikorwa bya gisirikare bavuga ko byibasira abaturage n’amatungo muri Mulenge.
Muri ako karere kandi hari umutwe ugizwe n’Abanyamulenge witwa “Twirwaneho”, uhanganye n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo z’u Burundi. Rutaremara asanga Abanyamulenge badakwiye kugarukira ku kwirwanaho gusa, ahubwo ko bakwiye kugira uruhare mu kubohora RDC yose no kuyubaka mu mahoro.
Igitero cya Gatumba cyabaye ku wa 13 Kanama 2004, ubwo imitwe yitwaje intwaro irimo FNL yagabaga igitero ku nkambi ya Gatumba, iri hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC.
By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango, wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, batangiye kuburana ku gutandukana mu mategeko nyuma y’imyaka itanu urukundo rwabo rutangiye kuvugwa cyane.
Kuri uyu wa Gatanu, aba bombi batangiye iyi nzira mu Rukiko rwa Kibagabaga, aho urubanza rwabo rwashyizwe mu muhezo. Nubwo bari mu rukiko, Muyango na Kimenyi bari bicaranye baganira nk’aho nta kibazo basanzwe bafitanye.
Gutandukana kwabo mu mategeko kuje nyuma y’igihe hari hamaze kuvugwa ko batakibana.
Urukundo rwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango rwatangiye kuvugwa cyane mu 2019, ubwo bombi bari bamaze kuba ibyamamare. Muyango yari amaze kwamamara muri Miss Rwanda 2019, naho Kimenyi akaba yarakinaga mu makipe akomeye mu Rwanda.
Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta y’integuza, mu gihe bari mu myiteguro y’ubukwe. Muri Kanama uwo mwaka, babyaranye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.
Mu mpera za 2023, batangaje ko bagiye gukora ubukwe, ndetse Muyango akorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi mu Ukuboza 2023.
Muri Mutarama 2024, basezeranye imbere y’amategeko, nyuma bakora ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024, aho basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel muri Living Word Church, mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Kimenyi Yves yanyuze mu makipe arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.
By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali, Rwanda,
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize umucyo ku bijyanye n’icyaha Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, akurikiranyweho, ruvuga ko nta ho gihuriye n’imirimo akora muri FERWAFA.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, RIB yatangaje ko yataye muri yombi Shema Fabrice, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye. Uyu muyobozi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nyuma y’itangazwa ry’ifatwa rye, hagiye hanze amakuru avuga ko icyaha akurikiranyweho gishobora kuba gifitanye isano n’imirimo akora muri FERWAFA.
Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yakuyeho urujijo kuri iyi ngingo, avuga ko sheke itazigamiye Shema Fabrice akurikiranyweho ijyanye n’imirimo yakoraga mu buzima bwe busanzwe.
Yagize ati: “Shema Fabrice yafashwe ku itariki ya 11 Kanama akurikiranweho gutanga Sheke itazigamiye iperereza rirakomeje. Ni Sheke ijyanye n’imirimo yakoraga mu buzima bwe busanzwe. Kugeza ahongaho ntakindi twatangaza ndetse haveho n’ibindi bintu twumva byurujijo abantu bamwe bagenda bavuga bitaribyo”.
Icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye gihanwa gute? Ingingo ya 126 y’Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa, iteganya icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye (Émission d’un chèque sans provision).
Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheke itazigamiye abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye amafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheke, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye cyangwa yibwe, cyangwa uwahawe sheke atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheke yahawe n’undi azi ko itazigamiye cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda, aba akoze icyaha.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ku cyicaro cya RIB habereye ikiganiro n’abanyamakuru, aho hatangarijwe abantu bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage.
Mu berekanwe harimo abayobozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Prof. Emile Bienvenu.
Muri rusange, abatawe muri yombi ni 18, barimo 10 bo muri Rwanda FDA, batatu bo mu Kigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse na batanu bo mu nzego z’ibanze.
Abayobozi ba Rwanda FDA na RSB bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Ku rundi ruhande, abo mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ikitso ku guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima.
RIB yatangaje ko kuva hatangiye igikorwa cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, imaze kwakira Dosiye 91 zifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage.
By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Abanyarwanda barasabwa kongera ingano y’amavuta ari mu mafunguro yabo ikagera nibura ku kigero cya 26%, aho kuba 10%, mu rwego rwo kugaburira umubiri wabo intungamubiri ziwufasha gukora neza.
Dr Christine Mukantwari, ushinzwe agashami k’imirire muri FAO mu Rwanda, avuga ko umuntu akenera indyo igizwe n’amoko 12 y’ibiribwa, muriyo harimo ibinyampeke, ibinyamafufu, ndetse n’imbuto zikungahaye kuri Vitamini A ifasha umuntu kubona neza, no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri, inyama, amafi, amata, amagi, ibinyampeke, n’ibinyobwa.
Dr Mukantwari yavuze ko mu binyobwa umubiri ukeneye harimo amazi.
Ati”Mu bwoko 12 bw’ibyo kurya umuntu akeneye buri munsi, iyo wariye inyama ntuba ugomba kwihutira gushaka amagi.mugihe kandi wariye amagi na bwo si ngombwa kongeraho inyama kuko ushobora guhitamo kimwe muri byo. Iyo uriye amagarama 300 biba bihagije. Icy’ingenzi ni uko buri wese arya ibinyampeke akongeraho intungamubiri za protein ziva mu magi cyangwa ku bikomoka ku matungo, bikamufasha kugira ubuzima bwiza.”
Dr Mukantwari, avuga ko nyuma y’ibyo byose umuntu agomba no kwibuka gushyira mu mafunguro amavuta ariko adakabije.
Ati: “Muri rusange umubiri wacu ukenera amavuta ariko atari menshi, ntabwo ari byiza kurya amavuta menshi ugomba gutekesha make kuko afasha umubiri kongera intungamubiri ziri mu byo wariye, zikajya mu mara mato, zigakomereza mu maraso zigafasha umubiri gukora neza.” Yongeyeho ko nubwo amavuta menshi atari meza ku buzima, Abanyarwanda bakiyarya ku gipimo kiri hasi.
Ati: “Amavuta menshi ni mabi ku mubiri, gusa hano mu Rwanda turya amavuta ku gipimo cya 10% kandi dusabwa kuyarya ku kigero cya 26%. nubwo bimeze bityo, hano iwacu tweza avoka ushobora kuyishyira kubyo ugiye kurya icyogihe ubuhaye umubiri amavuta arimo intungamubiri. Bivuze ko n’utariye amavuta y’ubuto ku isahani y’ibiryo icyo gihe biramufasha.”
Dr Mukantwari avuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2024 bugaragaza ko imiryango 5% gusa ari yo ibasha kubona inyama, amata, amagi n’amafi.
Dr Christine, akomeza avuga ko amata na yo akiri make, kimwe n’inyama, bityo buri wese akwiye gushyira imbaraga mu kongera ibikomoka ku matungo haba mu rugo no ku isoko.
Ati”Kurya byinshi si cyo cy’ingenzi kuko umubiri ukenera imbaraga ziri hagati ya 2200 na 3200 ku munsi, zivuye ku binyampeke, imbuto, inyama, amafi n’amagi muri rusange. buri munyarwanda wese akwiye gushyiraho uruhare kugirango biboneke kuko batubwira ko tugeze ku mpuzandengo ya 2329 ku munsi.Ati”muri rusange turarya, nta kibazo cy’inzara dufite kandi abantu bafite imbaraga zo gukora imirimo yabo, ariko hasigaye kumenya ibyo umubiri ukeneye byose kugira ngo umuntu akomere, akure neza kandi atekereze neza.”
Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 aho muri 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.
Inyama z’inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abahinzi gutegura hakiri kare ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2027A, nyuma y’uko hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kuranga iki gihembwe gitangira muri Kanama kikageza mu Ukuboza.
MINAGRI yavuze ko iki gihembwe gifite uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa, kuko ari cyo gitanga igice kinini cy’umusaruro w’ibihingwa bitandukanye. Ku musaruro uboneka ku mwaka, iki gihembwe gitanga nibura 70% by’ibigori, 54% by’ibirayi, 49% by’umuceri na 47% by’ibishyimbo.
Muri 2027A, intego nyamukuru ni ukongera umusaruro kuri hegitari w’ibihingwa byatoranyijwe, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ndetse no gukomeza ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
MINAGRI ivuga ko kugera kuri izo ntego bisaba ubufatanye hagati y’abahinzi, inzego z’ibanze, abashinzwe iyamamazabuhinzi, abatanga inyongeramusaruro n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga.
Kubera imvura nyinshi iteganyijwe, abahinzi basabwe kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri no gucunga amazi. Harimo gutunganya imirwanyasuri, ibyobo bifata amazi, imigende n’imiyoboro itwara amazi mu bishanga no mu byanya byuhirwa.
Basabwe kandi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, haba ku misozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga ndetse no mu mibande, ndetse no kongera umusaruro kuri hegitari hifashishijwe imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda mu bipimo byagenwe.
MINAGRI kandi yasabye abahinzi gushyira mu bikorwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka ahateganyijwe muri buri karere, kuko bufasha kongera umusaruro, kurwanya isuri no kongera inyungu ku muhinzi.
Mu bice bikunze kurangwa n’izuba ryinshi, abahinzi basabwe guhinga ibihingwa byihanganira ibihe byaho, mu gihe hanongerwa ibikorwa byo kurwanya isuri.
Hanasabwe guterwa ubwatsi bufata ubutaka n’ibiti ndumburabutaka ku miringoti, ndetse no gusibura imigende n’imiyoboro itwara amazi mu rwego rwo kwirinda ibiza n’izindi ngaruka zaterwa n’imvura nyinshi.
MINAGRI yanashishikarije abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta, nk’uburyo bwo gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ku bijyanye no kurinda umusaruro, MINAGRI yasabye abahinzi kugenzura kenshi ibihingwa no kurwanya indwara n’ibyonnyi byagaragara mu mirima, kugira ngo bitazatubya umusaruro. Basabwe kandi gutegura hakiri kare uburyo bwo gufata neza umusaruro no kuwushakira amasoko, ndetse bagashishikarira kugirana amasezerano n’abaguzi.
Ifumbire izakoreshwa muri 2027A yazamutseho ibiciro Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, hateganyijwe gukoreshwa toni ibihumbi 60 z’ifumbire.
MINAGRI yatangaje kandi ibiciro bishya by’ifumbire, bigaragaza ko hari ubwoko bw’ifumbire bwazamutseho ibiciro.
Ifumbire ya Urea yazamutse iva ku 1,190 Frw ku kilo igera ku 1,980 Frw, ni ukuvuga izamuka rya 66%.
NPK 17-17-17 (Compound) yazamutse iva ku 1,369 Frw ku kilo igera ku 1,861 Frw, izamuka rya 36%, mu gihe NPK 17-17-17 (Blend) yazamutse iva ku 1,330 Frw igera ku 1,780 Frw ku kilo, izamuka rya 34%.
Nubwo ibiciro by’ifumbire byazamutse, MINAGRI yatangaje ko Nkunganire ya Leta izakomeza gutangwa ku ifumbire mvaruganda mu gihembwe cya 2027A.
Nkunganire izaba ingana na 46% kuri DAP, 45% kuri Urea, 43% kuri NPK 17-17-17, 45% kuri Kynoplus (Coated Urea), 36% kuri KCL/MOP, naho Micro-nutrient Fertilizers na Blends ikazahabwa Nkunganire ya 18%.
Yanditswe na Seif Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Mu Karere ka Huye, 53% by’abagore bakora ubuhinzi bahawe ibikoresho byo kuhira binyuze mu mushinga wa Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project (SAIP II), mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura imibereho yabo.
SAIP II iterwa inkunga na Global Agriculture and Food Security Program (GAFSP) ibinyujije muri Banki y’Isi, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), binyuze muri Single Project Implementation Unit (RAB-SPIU). Mu Karere ka Huye, abaturage bagiye kubona hegitari zirenga 20 zo guhingaho, mu gihe izindi hegitari 50 zamaze gufashwa n’uyu mushinga mu buryo bwo guhinga neza no kuhira, kugira ngo abahinzi babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Sebutege Ange, Mayor w’Akarere ka Huye avuga ko abaturage bagomba kuhinga batarebera gusa ku byo ikirere cyabateganyirije, ahubwo abahinzi bakajya bahinga buhira kugira ngo babashe kuzamura umusaruro wabo.
Ati: “Ibi bigomba no kujyana no kubona ubushobozi bw’ibikoresho bahabwa, hakabamo n’amahugurwa bagahuzwa n’amasoko, kugira ngo n’umusaruro wabonetse ubashe kugera ku isoko, bukaba uburyo bwo guhinga bugamije kongera umusaruro.”
Sebutege, akomeza avuga ko bishimira aho bamaze kugera, kuko abaturage ubwabo babishima kandi bakagira uruhare mu bikorwa bigamije kongera ibyo bagezeho biramba, bikabafasha kwihaza mu biribwa.
Ati: “Turashimira aho tumaze kugera, kubera ko n’abaturage ubwabo barabishima kandi bakabigira ibyabo kugira ngo bizarambe bibashe kudufasha kwihaza mu biribwa, kuko ari yo ntego y’igihugu cyacu duhuriyeho.”
Mayor w’Akarere ka Huye, avuga ko ku bufatanye na SAIP II, habanje gufashwa amakoperative akorera mu bishanga mu kurinda isuri, kuko yashoboraga kugira ibyo yangiza bigatuma ibyo bagezeho byangirika.
Avuga ko mu gihe cy’izuba, mu gice cy’umusozi amazi atahageraga bihagije, bityo abaturage begereye inkengero z’ibishanga bagahabwa ibikoresho bibafasha kuhira no gukomeza guhinga neza mu buryo burinda isuri.
Ati: “Ku bufatanye n’umushinga SAIP II, mu gihe cy’izuba ntihagwa imvura mu gice cy’umusozi, ntihagera amazi ahagije. Ubu nabo bahawe ibikoresho bibafasha kuhira kugira ngo n’abaturage bari ku nkengero z’ibishanga babashe kuhahinga neza mu buryo bubungabunga isuri, ari nako bizamura umusaruro hakoreshejwe uburyo bwo kuhira hifashishijwe ibikoresho umushinga SAIP II yabahaye ndetse bikanafasha no kubabonera aho umusaruro babona bashobora kuwubika mu gihe utaragezwa ku isoko.”
Umusanzu wa SAIP II mu kuhira Mayor w’Akarere ka Huye avuga ko hafi 85% by’abahinzi bo muri aka karere bafite munsi ya hegitari 0.5.
Ati: “Birumvikana ko iyo tubashije guhuza hegitari zigera kuri 50 ari uburyo bwo kongera umusaruro kandi muri icyo gihe bagahinga season eshatu zose, ibyo bikadufasha kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa.” Akomeza avuga ko Akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa basabye ko imishinga nka SAIP II yafasha abahinzi bafite ubuso buto kugira ubushobozi bwo kuhira no guhinga mu bihembwe bitatu byose.
Mayor Sebutege Ange, Agira inama amakoperative n’abahinzi ku giti cyabo bahawe ibikoresho byo kuhira kubikoresha neza no kubibungabunga kugira ngo bitangirika.
Ati: “Mubyo nabwira abahinzi cyangwa abafatanyabikorwa tubabwira ko amahirwe ataboneka kabiri, ariko ibikorwa birimo gukorwa bishingiye ku byifuzo basabaga kugira ngo bongere umusaruro. Muri byo tubasaba ni uko ibikoresho bahawe babibyaza umusaruro kandi bakagerageza kubibungabunga, ari nako bakora igenamigambi rihagije, kuko iyo turi mu gihe cy’imvura tuvuga ko amazi yabaye menshi rimwe na rimwe akatwangiriza.”
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo, Mayor w’Akarere ka Huye, avuga ko abahinzi bagomba kujya bacukura za dame zishobora kubafasha gufata amazi, kugira ngo ibikoresho bahawe bikoreshwe icyo byatangiwe.
Ati: “Cyane iyo abaturage bategereje ko bazabikoresha gusa ku mazi ava mu bishanga cyangwa se no mu migezi, no mu gihe cy’izuba ryinshi tuzi ko hari n’imigezi ishobora gukama mu bice binyuranye. Rero abahinzi barasabwa kujya bashingira ku igenamigambi bagendeye ku cyo ikirere cyaduhaye, kugira ngo babashe kwiteganyiriza, ku buryo bizabafasha kuzamura umusaruro w’ibyo bahawe.”
Mayor Ange, avuga kandi ko ibikomoka kuri peteroli bikiri mu bibazo bigora abahinzi, ariko ko bishimira ko bagenda bahabwa ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba.
Ati: “Dufatanije n’umushinga SAIP II, ibigora abahinzi benshi ni ibikomoka kuri peteroli, ariko kandi turashimira ko bagenda bahabwa n’ibikoresha imirasire y’izuba, tukizera ko bashobora kubibyaza umusaruro badahuye n’imbogamizi, no gukorera mu matsinda bikabafasha gukorera mu bumwe.”
Abagore n’urubyiruko mu bikorwa bya SAIP II
Mu Karere ka Huye, umubare munini w’abaturage bakora ubuhinzi ni abagore aho Muri Koperative ya Ruhashya, abagore bangana na 53%, bivuze ko ibikoresho bahabwa bigera kuri bose kandi bikabafasha kwiteza imbere. Abagore kandi bafatanya n’urubyiruko kugira ngo narwo rudasigara inyuma.
Moyor Sebutege Ange, avuga ko amahugurwa menshi atangwa na SAIP II mu rwego rwo kongerera ubushobozi abahinzi, aho n’urubyiruko ruri mu bahabwa ayo mahugurwa.
Ati: “Amahugurwa menshi atangwa na SAIP II mu kongerera ubushobozi abahinzi, urubyiruko narwo rubarizwamo, kubera ko hari pepiniyeri zagiye zikorwa abahinzi bagahabwa ibiti by’imbuto kandi tukanafatanya n’ayo makoperative abitegura kugira ngo bikorwe n’urubyiruko, narwo rujye mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko ari umwuga ushobora kubateza imbere iyo wakozwe neza kandi mu gihe iyo wawushyizeho umwanya wawe.”
SAIP II yazamuye umusaruro wa Koperative Terimbere
Mazimpaka Saveri, Perezida wa Koperative Terimbere ikorera mu gishanga cya Rwabushakira mu Karere ka Huye, ushinzwe gushaka amazi, avuga ko batangiye guhinga mu mwaka wa 2003, aho buri wese yahingaga ku giti cye. Bigeze muri 2006, abantu batangiye kwishyira hamwe, aho abantu 20 bashinze itsinda. Nyuma, iryo tsinda ryagiye gushaka ubuzima gatozi riba Koperative rihita ryemezwa mu 2012. Andi matsinda na yo abonye uburyo koperative yafashaga abantu kwiteza imbere, ahitamo kurebera kuri bagenzi babo.
Ati: “Babonye ko bagenzi babo bari kwiteza imbere binyuze mu kwiyishyurira Mituel, abandi bakagura amatungo banishyurira abana babo amashuri, byabaye ngombwa ko twese dusaba abari basigaye kwibumbira muri Koperative.”
Akomeza avuga ko mu myaka ine ishize bibumbiye hamwe, kandi ko koperative imaze kubageza kuri byinshi, birimo guhabwa ihene no guhabwa amasuka yo gukoresha.
Ati: “Mu myaka 4 ishize twibumbiye hamwe kandi imaze kutugezaho byinshi, birimo kuba twaraguriwe ihene, uko turi abantu 56, buri wese bamuhaye isuka, nta kibazo tukigira.”
Mazimpaka avuga ko mbere y’uko SAIP iza bari babayeho mu buzima butari bworoshye, bagahinga ibigori bakoresheje uburyo bwa gakondo n’amabase, kuko batari bafite ubushobozi bwo kugura imashini.
Ati: “Twahingaga ibigori ariko tugakoresha uburyo bwa gakondo twuhiza amabase kuko tutari dufite ubushobozi bwo kugura izi mashini, ariko SAIP yaradufashije kutujyana muri RAB, baduha ibikoresho baduhaye miliyoni imwe n’ibihumbi 250 Frw.” Avuga ko umusaruro wiyongereye ugereranyije n’igihe bakoreshaga amabase. Mbere bezaga hagati ya toni 5 na 6, ariko ubu bageze ku kweza toni 16 kuri hegitari 7.
Ati: “Mu mashini twahawe na SAIP zidufasha kuri hegitari 4 bitewe n’uko hari agace amazi ataboneka bitewe n’ibihe.”
SAIP II mubikorwa byo kuhira
SAIP II ni umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa. SAIP I ni Second Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project, ikaba yarakoreye mu turere 9, mu gihe icyiciro cya SAIP II cyakoreye mu turere 20. SAIP II ikazasoza mu Ukuboza 2026.
Bimwe mu bikorwa uyu mushinga witayeho kandi byagiriye abahinzi akamaro ni ukubaha ibikoresho byo kuhira ku buso buto (Small Scale Irrigation Technology), bituma bashobora guhinga mu bihembwe byose, bityo umusaruro ukongera, bakabasha kubaho neza mu ngo zabo no gusagurira amasoko.
SAIP, kandi yafashije abahinzi bahabwa ibikoresho bibafasha kuhira ku buso buto kuva kuri hegitari 0.5 kugeza kuri hegitari 10. Hari kandi ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba (solar-powered irrigation systems) ndetse na Diesel pumps.
SAIP I yafashije abahinzi, kuhira kuri hegitari zirenga 1,367, naho SAIP II ikaba imaze kuhira kuri hegitari 1,200, mu gihe hari hateganyijwe hegitari 1,000. Abafashijwe na SAIP I na SAIP II bose hamwe ni 3,369, barimo abagabo 1,916 n’abagore 1,453.
SAIP II ikorera mu turere makumyabiri aritwo Huye, Nyagatare, Kirehe, Gatsibo, Bugesera, Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Rusizi, Karongi, Nyabihu, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe, Rulindo, Ngororero, Ruhango na Rutsiro.
By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Abamamazabuhinzi 311 basoje amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na One Acre Fund.
Abo bamamazabuhinzi bahawe impamyabushobozi zemewe ku rwego rw’igihugu, nyuma yo guhugurwa ku buhinzi bwa kijyambere, kubungabunga ubutaka no gukoresha uburyo bushobora kongera umusaruro.
Muribo, harimo abajyanama b’ubuhinzi 234 bakorera ku byanya bigega ndetse n’abakozi 77 ba One Acre Fund bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muryango hirya no hino mu gihugu.
Mu byo basabwe gushyira mu bikorwa harimo kwegera abahinzi, kubagira inama no kubafasha guhinga kinyamwuga, kugira ngo babone umusaruro mwinshi kandi ufite ubuziranenge.
Mukeshimana Drocella, ushinzwe iyamamazabuhinzi mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha gufasha abahinzi guhinga kinyamwuga.
Yavuze kandi ko mu mahugurwa bahawe ubumenyi ku buryo bwo guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere no gufasha umuhinzi kuva ku buhinzi bwo kwihaza gusa akajya mu buhinzi bw’umwuga.
Yatanze urugero rw’abahinzi bamwe bongereye umusaruro w’ibirayi uva kuri toni eshanu cyangwa icumi kuri hegitari ukagera kuri toni 20 na 25, nyuma yo gukurikiza uburyo bugezweho bigishijwe.
Sonia Muhikaze, Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya One Acre Fund na Leta y’u Rwanda, yavuze ko ubufatanye bw’uyu muryango na Leta bumaze gufasha abahinzi barenga miliyoni ebyiri kubona ubumenyi n’ubufasha mu buhinzi.
Muhikaze yavuze ko kuva mu 2015, ibikorwa by’iyamamazabuhinzi byiyongereyeho 400%, ndetse ko ubu buryo bwagize uruhare mu gushyira mu bikorwa politiki z’igihugu z’iyamamazabuhinzi no gutanga amakuru afasha mu gufata ibyemezo byongera umusaruro.
Yavuze kandi ko abarangije icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa bagize uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 16% binyuze mu gukoresha inyongeramusaruro no kubungabunga ubutaka.
Impamyabushobozi zatanzwe mu muhango wo gusoza Imurikabikorwa Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19 ryabereye ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali, ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa basaga 670.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira abahinzi kugira ngo ibyo bakora birusheho kubabyarira inyungu.
Ati: “Umusaruro uzapimirwa ku muvuduko w’ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’uburyo bizagira uruhare mu kuzamura umusaruro no guteza imbere igihugu muri rusange.”
One Acre Fund izwi nka Tubura ifite intego yo kugera ku byanya bigega 1.100 no gufasha abahinzi barenga ibihumbi 115 bahinga kuri hegitari zisaga ibihumbi 62 bitarenze 2030.
By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania uherutse gukina n’amarangamutima y’abafana akomeje kuba ku isonga mu biganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira amafoto ye agaragaza ko atwite.
Mu minsi ishize uy’umuhanzi, aherutse gutangaza ko yatandukanye na Diamond Platnumz kurubu yatunguranye mu mafoto yashyize kuri Instagram ye yerekana Zuchu yambaye imyenda imufashe umubiri, inda igaragara neza, ndetse asa nk’uri mu myiteguro yo kwakira umwana mu buryo buzwi nka “baby shower”.
Aya mafoto yahise ateza urujijo cyane ku bakunzi be, bitewe n’uko mu minsi ishize yari yahakanye amakuru yavugaga ko yaba atwite cyangwa yarabyaye. Zuchu icyo gihe yavuze ko ayo makuru atayazi kandi ko ari ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Kugaragara muri aya mafoto bibaye nyuma yuko yaraherutse gutangaza ko yatandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz, aho yavuze ko bombi bahisemo gutandukana nyuma y’imyaka igera kuri itandatu bari bamaze bakundana, aho yavuzeko buri wese agiye kwibanda ku buzima bwe no gukomeza gukora w’umuziki we.
Uretse iby’urukundo rwe na Diamond, mubindi bikomeje gukurura impaka, abantu ni uko kuri Instagram ya Zuchu hatakigaragaramo ko agikorana na label ya Wasafi ya Diamond Platnumz. Zuchu yinjiye mu muziki mu 2020 asinyira WCB Wasafi, ahita agaragaza ubushobozi bwe nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi Zuchu yumvikanye cyane mundirimbo zitandukanye yagiye akorana na Diamond Platnumz, Zirimo, Inama, Mtasubiri, Wale Wale na Raha ndetse nizindi.
Kanda hano hasi wumve ubwo Diamond yasabaga Zuchu kumubyarira bari kurubyiniro
By Seif Shaggy Gracien Hasingizwimana/Kigali,Rwanda,
Senateri Mukabalisa Donatille wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe, apfiriye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye.
Amakuru dukesha Igihe avugako urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30/07/2026. Umwe mu Basenateri bakoranaga yatangarije Igihe,ko aherutse kumusura ku bitaro aho yari arwariye.
Mukabalisa Donatille yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960. Yabaye umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ndetse anakorera mu Muryango w’Abibumbye mu mashami yawo arimo Ishami ry’Ubuzima (OMS) n’ishinzwe Iterambere (UNDP) mu gihe cy’imyaka 16.
Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, umwanya yagiyemo kugeza mu 2008. Yaje kuba Umusenateri kuva mu 2011 kugeza mu 2013, mbere yo gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu 2013, aho yayoboye kugeza mu 2024.
Ntabwo yongeye kwiyamamaza mu matora ya 2024 nyuma yo kumara manda ebyiri muri uyu mutwe w’Inteko.
Mukabalisa Donatille kandi yari Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991.